Perezida Kagame yagaye urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge kandi ari rwo Rwanda rw’ejo

Perezida Kagame yakanguriye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge byose, yaba inzoga, ndetse n’ibindi bijya mu mutwe bikabangiza, kuko bitashoboka ko bagera ku kwigira nyako, mu gihe badatekereza neza.

Umukuru w’Igihugu, yabivugiye mu nama y’Umuryango FPR, aho yagize ati,”Ibiyobyabwenge wenda mutabishyira hamwe byose, hari inzoga, hari n’ibindi bikomeye muzi, ariko reka mbivuge, mwe ntimujya mubivuga, aho bibera ishyano, bijya muri benshi, ariko ntawubivuga."

iYavuzemo Ikiyobyabwenge cy’inzoga, n’ibiyobyabwenge bindi bijya mu mutwe gusa, bikangiza ubwonko nk’ibitabi(drugs).

Yagize ati "Njya numva amakuru bajya bambwira ko birimo, bitari bicye. Yego njye ndabibabwira, kuko ndabyumva ko byamamaye, bamwe mwabyigiye hano, abandi mwabivanye hanze, bigendera hasi, biranyerera ntabwo bijya biboneka. Ariko, uko wabihisha kose, abo birimo, hazagera ubwo bigaragara byanze bikunze."

“ Ariko uko bigaragara kwa mbere, ni mwe byangiza. Byangiza ubirimo mbere na mbere, hanyuma bikangiza na sosiyete muri rusange. Ariko kubitsinda kwa mbere,ni ukutabigira imvugo, ni ukutabigira ibintu by’ibitangaza abantu bakwiriye kuba bakora batabyemera. Ariko ni impamvu bidakwiye kuba byemerwa, murabizi, ni uko ubikora arabihisha. Ukora ikintu uhisha kubera iki?Ntuzi ko ari kibi? ikibi se urakora icy’iki? Mwese mwacecetse nk’aho mubizi, ariko njyewe, nicyo nakora gusa, nzajya mpora mbibibutsa ariko, ubwo namwe muzagera aho mwibwire."

Perezida Kagame yakomeje asobanura ko impamvu urubyiruko rwagombye kwirinda ibirwangiza nk’ibiyobyabwenge, ari uko ari rwo igihugu gihanze amaso, ndetse ko ari bo Rwanda rw’ejo.

Yagize “ Ni mwe mwakiza u Rwanda rw’ejo. Keretse niba ubwo butumwa mutabushaka. Niba mutabishaka, hari n’aho mwagera mugashinga urubanza, ku bababyaye mukavuga ngo ariko se ubundi, mwambyariye iki? Urahari uko byagenda kose, ugomba gukora ibishoboka ukaba muzima, ukaba muzima atari ku bwawe gusa, ahubwo kuba muzima kwawe bikagira n’inyungu ku bandi, ntibibe kuri wowe gusa. Icyo tubatezeho rubyiruko mwebwe, ni ukuzana ibishya u Rwanda rwifuza, mujya mwumva ibintu bavuga bya inovasiyo. Inovasiyo irimo abantu bameze neza, bafite ubuzima bwiza, bafite ubumenyi, bafite gushaka."

“ Ikindi, ugomba kugira ikintu cyawe, ukagira igihugu cyawe, aho ukomoka . Igihugu kigira icyo kiguha, nawe ugomba kugira icyo ugiha. Ibisigaye ni za politiki zisanzwe zituma abantu biteza imbere, ndetse bakanateza igihugu imbere."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka