Perezida Kagame yaganiriye na Tony Blair ku Kwihutisha Impinduka mu Iterambere ry’u Rwanda

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, aho bongeye gushimangira ubufatanye bumaze igihe hagati y’Umuryango wa Tony Blair Institute (TBI) na Guverinoma y’u Rwanda.

Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa X rw’Umuryango Tony Blair Institute, Blair na Perezida Kagame bahuye mu cyumweru gishize i Kigali mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku kongera umuvuduko mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’ingenzi ku mavugurura Igihugu cyihaye, hagamijwe iterambere rirambye mu gihe kirekire.

Impande zombi zaganiriye ku cyiciro gikurikiyeho cy’urugendo rw’impinduka u Rwanda rurimo, ndetse n’uruhare Tony Blair Institute mu gukomeza gushyigikira gahunda za Leta mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ishoramari, inganda, ubuhinzi, ubuzima, no guteza imbere ubumenyi n’imiyoborere myiza mu nzego za Leta.

Uruzinduko rwa Tony Blair wabaye Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame, rwongeye kugaragaza ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza gufatanya mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura yihutirwa ndetse no gushyigikira iterambere rirambye ry’u Rwanda.

Tony Blair Institute (TBI) ni umuryango mpuzamahanga washinzwe na Tony Blair, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza. Uyu muryango ugamije gufasha za guverinoma hirya no hino ku isi kunoza imiyoborere no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere mu buryo bwihuse kandi bufatika.

TBI ikorana cyane n’ibihugu mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga n’ihinduramatwara ya digitale, Ishoramari n’iterambere ry’ubukunga, inganda n’ubuhinzi, ubuzima, guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi ndetse no kunoza imikorere ya serivisi za Leta.

Mu Rwanda, TBI ifitanye ubufatanye bukomeye na Guverinoma, aho itanga inama n’ubufasha mu kwihutisha gahunda z’ivugurura no kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Intego yayo nyamukuru ni ugufasha ibihugu kugera ku iterambere rishingiye ku mikorere myiza, guhanga udushya no gushyira abaturage ku isonga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka