Perezida Kagame na we yifuza “vibes” ariko akibuka ko hari ibigomba kuzibanziriza

Perezida Paul Kagame yibukije urubyiruko rwitabiriye inama ya Biro ya FPR Inkotanyi kudahugira mu bitari ngombwa cyane, ahubwo bakita ku bifatika bifite umusingi kugira ngo bashobore kubaka ahazaza habo n’ah’igihugu mu buryo burambye.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu nama y’Umuryango yabereye ku Intare Conference Arena mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 17 Nyakanga, irimo kwiga ku hazaza ha FPR Inkotanyi mu myaka 30 iri mbere.

Yavivuze agaragaza uburyo urubyiruko ruri mu mirimo muri iki gihe ubona rushaka kujenjeka rukibera mu birunezeza bidafatika, aho gutanga serivisi nziza zarufasha kubaka ahazaza harwo n’ah’igihugu.

Yagize ati “Abenshi muri hano ni urubyiruko, twe byaraturenze. Abenshi muri hano muri hagati y’imyaka 25 na 45, ubu twe byaraturenze. Dusubiza amaso inyuma tugatangira kuvuga ngo iyo mbimenya byari kugenda gutya, ariko mwe ntimuzategereze kuvuga muti ‘iyo mbimenya.”

Perezida Kagame yavuze ko abenshi bari mu kigero cye umusanzu wabo bawutanze, kuko babohoye u Rwanda bigatuma rushobora kugera aho rugeze ubu.

Ati “Iki ni cyo gihe cyanyu, mwitegereza kugeza mugeze ku myaka 70 ngo mutangire kuvuga ngo iyo mbimenya. Ndakubwiye ubyumve ushake uko byashoboka nidusohoka hano.”

Ati “Njya numva ibigezweho mu rubyiruko, ni “vibes”, bageze kuri vibes. Vibes na njye ntabwo nzaze, ariko uhagaze he? Uhagaze kuki? Izo vibes n’abakuru baba bazikeneye, ariko mbere ya vibes, ugomba kureba icyo uhagazeho."

Perezida Kagame yagiriye urubyiruko inama zo kudashora imbaraga zarwo muri vibes, ko ahubwo rugomba kuzishora mu biramba, noneho ibyo biramba kandi bifatika bikaba ari byo bizaruzanira izo vibes.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka