Perezida Kagame na Hugh Evans baganiriye ku guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Hugh Evans washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Global Citizen, bagirana ibiganiro byagarutse ku ruhare rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’umuryango ayoboye mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhanzi mu Rwanda, ndetse n’ibindi bikorwa bikomeje gushyirwa mu bikorwa mu nzego z’ingenzi zirimo ubuzima n’uburezi.

Uyu mugabo ari mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cya Move Afrika giteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri muri BK Arena, kikaza kiririmbamo Umuraperikazi ukomoka muri Amerika Doja Cat. Ni ku nshuro ya gatatu igitaramo cya Move Afrika kibereye mu Rwanda.

Umuraperikazi ukomeye w’Umunyamerika, Amala Ratna Zandile Dlamini, wamamaye mu ruhando rwa muzika nka Doja Cat yageze i Kigali mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 15 Werurwe 2026, akaba yitabiriye igitaramo cya Move Africa cyari kimaze igihe kivugwa ndetse gitegerejwe na benshi, dore ko hagaragaye n’imiryango mpuzamahanga yakirwanyije ariko bikaba iby’ubusa.

Nyuma yo gutaramira i Kigali, biteganyijwe ko Doja Cat watumiwe ku bufutanye na ‘Global Citizen’ itegura ibitaramo bya Move Afrika ahita yerekeza muri Afurika y’Epfo aho azataramira ku wa 20 Werurwe 2026.

Doja Cat
Doja Cat

Doja Cat azwi mu ndirimbo nyinshi yasohoye zirimo You Right, Need to Know, Woman, Get Into It, Mooo n’izindi.

Move Afrika uyu muhanzi yitabiriye yatangijwe mu 2023, itangirira i Kigali mu gitaramo cya mbere cyitabiriwe n’umuhanzi Kendrick Lamar. Mu 2024, uru rugendo rwerekeje muri Ghana, naho mu 2025 rwerekeza i Lagos muri Nigeria, aho rwabereyemo igitaramo cyaririmbyemo John Legend.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka