
Ibi Kagame yabibwiye abanyeshuri n’abandi bayobozi batandukanye barimo abashakashatsi n’abarimu, bari bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere mu Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (African School of Governance/ASG), kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri 2025.
Umukuru w’Igihugu yasabye by’umwihariko abanyeshuri 51 baziga muri iryo shuri amasomo ajyanye n’imiyoborere, kudapfusha ubusa igihe cyabo.
Yagize ati “No mu bihe bigoye, ntugapfushe ubusa igihe cyawe, ahubwo ujye wigira kuri ibyo bihe. Mu bihe bigoye harimo amasomo menshi, kandi n’ibihe byiza bikwiye kutwigisha. Ibi bisobanuye ko utagomba gusa kwirengagiza umunsi cyangwa umwaka bikarangira. Ahubwo ugomba gukuramo isomo, ukarihuza n’intego z’ubuzima bwawe.”
Arongera ati “Ariko kandi, ugomba no kuzishyira mu buzima bw’abandi, kuko nta muntu ubaho wenyine adafashijwe cyangwa ngo agire impinduka nziza ku bandi. Uko ni ko igitekerezo kiba muri buri wese gishobora kubakwa, kikamutera kwibaza ati, ese jye nakora iki? Ubushobozi bwo gusubiza ibyo bibazo bukagenda bwiyongera uko imyaka igenda ishira.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo ari bimwe mu byatumye we n’urungano rwe bihuza, bagashaka uburyo bashobora kurwana urugamba rwo kubohora Igihugu.
Ati “Nubwo waba utazi ibizamo, ariko imbaraga n’umuhate biruta ibindi byose, ugomba kugira umuhate ukabaho umwaka wita ku wundi, rimwe na rimwe ukaba wabaho wita no ku yindi itanu uramutse ugize ayo mahirwe.”
Perezida Kagame yavuze ko uburezi aba banyeshuri bazahererwa muri ASG, buzabafasha gutekereza cyane ndetse no kugira uruhare rw’uko Afurika yatezwa imbere ari bo babigizemo uruhare, kuko izabategura ku bijyanye n’ubuyobozi ariko urugendo rugomba gutangirira muri bo ubwabo.
Visi Perezida wa ASG Ushinzwe Amasomo, Amany El-Sharif, yavuze ko iri shuri ryagiyeho mu buryo bwo gukemura ibibazo Afurika ihura na byo ndetse yemeza ko ari ishoramari rirambye ku hazaza ha Afurika.
Yagize ati “Mugomba kubaka ejo hazaza ha Afurika. Ni ukwiyemeza ko muziga mu buryo butomoye, mugaharanira kumenya, mugamije ko ejo hazaza ha Afurika hamera neza. Mugomba guhindura ibitekerezo byanyu mo ibisubizo biteza imbere Afurika.”

Mu banyeshuri barenga 500 bo hirya no hino muri Afurika bari bifuje kwiga muri ASG muri uyu mwaka, 51 baturuka mu bihugu 14 ni bo bonyine bemerewe kuryigamo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|