Perezida Kagame asanga Afurika ikoreye hamwe yagira ijambo rikomeye ku isi
Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe isi iri kunyura mu mpinduka zikomeye zirimo gutuma gahunda mpuzamahanga yari isanzweho (world order) igaragara nk’iri gusenyuka, Afurika ikwiye kubifata nk’umwanya wo kwishakamo ibisubizo aho gukomeza gutegereza ibisubizo biturutse hanze.
Yabigarutseho ku wa 14 Gicurasi 2026, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa CNBC, Hadley Gamble, mu nama ya Africa CEO Forum irimo kubera i Kigali, aho yabajijwe uko abona isi iri guhinduka n’uruhare Afurika ikwiye kugira muri iyo gahunda nshya y’isi.
Kagame yavuze ko ibibazo bya geopolitiki, ibihano n’igitutu Afurika ihura na byo bitari bikwiye gufatwa gusa nk’ikibazo, ahubwo nk’“ubukangurambaga” bushobora gutuma umugabane witekerezaho ukareba ubushobozi bwawo.
Yagize ati “Iyi mibereho y’igitutu ituruka ahandi ku isi, Afurika ikwiye kuyifata nk’icyo kuyibutsa kubyuka. Igitutu si kibi buri gihe, kuko gituma tureba imbere muri twe tukamenya icyo dukwiye gukora.”
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite umutungo kamere, abantu n’ubushobozi bihagije byo kwihaza no kugira ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga, ariko ikibazo kikaba ari uko ibyo ifite bitabyazwa umusaruro uko bikwiye.
Yatanze urugero rw’uko Afurika ifite hafi 60% by’ubushobozi bw’izuba (solar energy potential) ku isi, ikagira kandi amabuye y’agaciro akenerwa mu gukora batiri n’ikoranabuhanga rigezweho, ariko ikaguma inyuma mu nyungu zituruka kuri uwo mutungo.
Ati “Afurika ifite byinshi hafi ya byose, ariko ugasanga ikomeje kuba inyuma cyangwa ibihombo byinshi bikayivamo kubera kudakoresha neza ibyo ifite.”
Mu kiganiro cyagarutse no ku bibazo by’ibihano n’umwuka wa politiki mpuzamahanga, Kagame yavuze ko hari aho amategeko mpuzamahanga n’inzego mpuzamahanga bikoreshwa mu buryo bubogamye, aho ibihugu bikomeye bikurikiza inyungu zabyo kurusha ubutabera cyangwa ukuri.
Kagame yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza guhangayikishwa cyane n’ibihugu bikomeye byumva ko “byigize ba nyiri isi”, ahubwo ikwiye gushyira imbere gukorera hamwe no gukoresha neza umutungo wayo.
Yagize ati “Hari byinshi Afurika yakora kugira ngo yizahure, ariko bisaba gukorera hamwe no kuva mu magambo menshi tujya mu bikorwa.”
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite uruhare rukomeye ishobora kugira mu isi iri guhinduka, ariko ko bisaba ko ibihugu biyigize bihindura imyumvire, bikareka gutegereza ibisubizo biva hanze, ahubwo bikubakira ku byo bifite kugira ngo bigire ijambo rikomeye mu miterere mishya y’isi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|