Perezida Kagame agiye gufungura Inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi yiga ku cyerekezo cy’Umuryango

Ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi kizwi nka Intare Conference Arena mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026 hatangiye Inama ya Biro Politiki y’uyu Muryango ihuza abarenga 2,000 bahagarariye inzego zawo kuva ku rwego rw’Igihugu kugeza ku Mudugudu.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’abahagarariye indi mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda ndetse n’abandi bashyitsi.

Iriga ku ngingo zitandukanye zirimo icyerekezo cy’Umuryango FPR Inkotanyi mu myaka 30 iri imbere, hagamijwe gusuzuma aho ugeze ndetse no kurebera hamwe ingamba zizawufasha gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Abanyamuryango n’abashyitsi bamaze kugera ku Intare Conference Arena, aho hateganyijwe ibiganiro bitandukanye.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, ni we uri gufungura ku mugaragaro iyi Nama ya Biro Politiki, aho atanga impanuro zigomba kuyobora ibiganiro.

Biteganyijwe ko muri iyi nama hazaganirwa ku ngingo zitandukanye zirebana n’imiyoborere, iterambere ry’igihugu n’uruhare rw’Umuryango FPR Inkotanyi mu rugendo rw’u Rwanda mu myaka iri imbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka