Perezida Diomaye Faye wa Sénégal ari mu ruzinduko mu Rwanda
Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, aho aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu,akaba yakiriwe na Mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azakira mugenzi we Faye muri Village Urugwiro, ku wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2023, bakagirana ibiganiro mu muhezo nyuma bakazagirana ikiganiro n’itangazamakuru.
Perezida Faye biteganyijwe ko azasura inzego zitandukanye z’u Rwanda zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na Minisiteri ya Siporo ndetse na Irembo, agirane ibiganiro n’abayobozi bazo.
U Rwanda na Sénégal bimaze imyaka myinshi bifitanye umubano mwiza. Byashimangiwe n’abayobozi babyo mu nzinduko bagiriye i Dakar n’i Kigali mu bihe bitandukanye, ndetse n’amasezerano y’ubufatanye yasinyiwemo.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano wihariye unyuze mu masezerano byagiye bigirana, arimo nk’ay’ubufatanye mu by’umuco basinyanye mu 1975, ay’ubutwererane rusange yo mu 2004, mu 2016 hashyizweho Komisiyo Ihoraho ishinzwe kugenzura uyu mubano, hanasinywa n’amasezerano y’ubwikorezi yatumye indege za sosiyete ya RwandAir zitangira kujya i Dakar mu 2017.
Muri Gicurasi 2024 ubwo Faye yari amaze gutorerwa kuyobora Sénégal asimbuye Macky Sall, Perezida Kagame yamushimiye intsinzi, amwizeza guharanira ko umubano w’ibihugu byombi urushaho kuba mwiza.
Muri uyu mwaka, Perezida Faye na Perezida Kagame baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari, cyatumye umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzamba, bashima intambwe yatewe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), iganisha ku kugikemura.
Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko u Rwanda na Sénégal bizagirana amasezerano mashya y’ubufatanye, mu nzego zitandukanye yiyongera ku yandi asanzwe arimo ayo koroshya ingendo zo mu kirere n’ay’ubufatanye mu itangazamakuru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|