Rutayisire umaze kuba ikimenyabose mu Rwanda, ni umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko amasomo amaze kwiga mu buzima ari menshi, ariko nka Jenoside yakorewe Abatutsi yamwigishije isomo rikomeye ry’uko umuntu ashobora kuba mubi, agahinduka cyane bitandukanye n’uko wari usanzwe umuzi.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije kuri KT Radio, kuri uyu wa Kane, mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ahazaza h’u Rwanda n’urubyiruko dufite uyu munsi’.
Antoine Rutayisire yavuze ko ibibazo abantu bacamo ari nk’uruganda ucamo ukamenya ko ushobora kubaho n’iyo ibibazo byabayeho.
Yagize ati “Ariko jye umbwiye ngo nkubwire amasomo nize, ni menshi, wenda mfatiye hafi, ngafatira nko muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko jye nari ino (mu Rwanda). Isomo rya mbere rikomeye byanyigishije ni uko umuntu ashobora kuba mubi, akaba mubi mwari muturanye yari mwiza, ariko kubera ingengabitekerezo bamushyizeho n’agahato bashyizeho, uwari umuturanyi wawe ejo agahinduka umwanzi wawe uyu munsi kandi ntacyo mupfa.”
Mu gusanisha iryo somo yakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubuzima abantu babayemo uyu munsi by’umwihariko mu miryango, Rev. Rutayisire, yavuze ko rizahoraho.
Yagize ati “Iryo ni isomo rizahoraho, kuko umugore azarongorwa n’umugabo, umugabo arongore umugore, mukundana, ejo agutenguhe. Iryo ni isomo wiga, njya mbwira abantu nti ariko se ibintu bishobora kuba bibi bikageza ku byo muri 1994. Kuki mvuga 1994, ni uko mu 1994 icyo utabonye ntabwo uzakibona. Jye mpamya ko nta kibi nzabona mu buzima bwanjye busigaye kingana n’ibyo nabonye mu 1994.”
Yunzemo ati “Ubu urambwira ko hari undi munsi uzongera kubona abantu bageze ku bihumbi icumi bapfuye umunsi umwe, n’iyo haza ikiza ntabwo gishobora gutwara abantu bangana gutyo. Urambwira ko hari igihe nzabaho mu bihe biri imbere, nkamara amezi ane cyangwa atatu, ndya impungure zonyine ndenzaho amazi? Bikubwira ngo iyo wanyuze mu bihe nk’ibyo, uvamo ukavuga ngo ubu ngubu icyaza cyose nahangana na cyo, kuko nabonye ko bishoboka ko umuntu aca mu bibazo kandi agakomeza akabaho.”
Rev. Rutayisire yavutse mu 1958, ku buryo imvururu zose zagiye ziba mu Rwanda zo kwica abantu bazira ubwoko abandi bakameneshwa, byatangiye ari umwana, abikuriramo kugeza mu 1963 ubwo Se yicwaga, biranakomeza na nyuma yaho kugeza mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa.
Kunyura muri ubwo buzima ngo ntabwo byatumye yanga u Rwanda, kuko kimwe mu byo yishimira ari ukuhasazira.
Ati “Ukaba muri icyo gihugu kikubwira ko kikwanga, abantu babikubwira ku mugaragaro, banabikwereka, bakakwicira abantu, hanyuma wazagera aho ngaho ujya gusaza, ukaba mu gihugu kikubwira ko kigukunda. Iryo ni isomo rikubwira ngo, ibintu bishobora kuba bibi uyu munsi, ariko ntuzacike intege, kuko aho waboneye induru, waririye amarira, ushobora kuzahasazira uhavugiriza impundu, uririmba indirimbo z’umunezero. Ni isomo rikomeye rikubwira ngo ubudaheranwa bugera aho bukabyara umusaruro.”
Ibi Rutayisire asanga bikwiye gutanga isomo ku rubyiruko n’abandi, ryo kugira indangagaciro z’ibyiza no gutekereza neza, ku buryo n’iyo waba ukikijwe n’abagizi ba nabi, abantu bakwifuriza ibibi, wowe ubyanga ugakomeza gukora ibyiza.
Reba ibindi muri izi Videwo:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|