Pakistani irashaka guca abamamyi mu cyayi cy’u Rwanda
Icyayi cy’u Rwanda kizwiho ubwiza n’uburyohe butangaje ku rwego mpuzamahanga ndetse kikaba gisanzwe kinjiriza u Rwanda amadovize binyuze mu bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga, mu minsi iri imbere kizajya cyoherezwa muri Pakistan kinyuze inzira imwe, nta handi kibanje kunyuzwa (direct exports), kugira ngo bizamure igiciro kigurishwaho ndetse gikomeze kugira umwimerere wacyo.
Ubusanzwe, icyayi cy’u Rwanda kigurishirizwa cyane cyane ku cyambu cya Mombasa muri Kenya kuri cyamunara, kikagurwa n’abacuruzi bishyize hamwe, kigakoreshwa mu kuvangira ibindi byayi kubera ubwiza bwacyo mbere y’uko cyongera kujya kugurishwa ku yandi masoko nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) Sebahizi Prudence.
Ku wa Kabiri 9 Kamena, aguruka ku kibazo bari bagaragaje ko icyayi cy’u Rwanda kigurishwa ku mafaranga macyeya, ibyo bikaba bigira ingaruka no ku bahinzi b’icyayi, yavuze ko hari gahunda ihari yo gutangira kukigurisha ku rindi soko.
Yagize ati,” Icyayi cy’u Rwanda, gisanzwe kigurishirizwa i Mombasa muri Kenya, kiguzwe n’abacuruzi baba barishyize hamwe ku buryo biba bigoye kubinjiramo uturutse hanze yabo, abo rero ni bo bagena igiciro uko bashaka, ariko muri iki gihe, twatangiye gukorana n’abashoramari bo muri Pakistan, ku buryo icyayi cy’u Rwanda kigurishwa muri Pakistan nta handi kibanje kunyura, kandi ibyo bizazamura igiciro cyagurishwagaho…”.
Ibiciro by’icyayi cy’u Rwanda ku isoko rya Mombasa bihindagurika bijyanye n’ingano y’icyayi gikenewe ku isoko mpuzamahanga, ariko kugeza ubu mu 2026 ngo kiba kiri hagati y’Amadolari 2.83-3.55 ku kiro kimwe, mu gihe muri Pakistan ikiro cy’icyayi cy’u Rwanda kiba kiri hagati y’Amadolari 4-7 ku kiro kimwe, bitewe n’uko kiba gikenewe cyane muri icyo gihugu, dore ko gikoreshwa mu bintu binyuranye.
U Rwanda rwohereza mu mahanga icyayi kiri hagati ya toni 38.000 na 40000 ku mwaka nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa na NAEB.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, U Rwanda rwohereje mu mahanga toni 38.467, zinjiza Miliyoni 114 z’Amadolari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|