PAC yihanangirije RTDA kuri miliyari zisaga 6 Frw zakoreshejwe mu gusana umuhanda Musanze - Rubavu ukomeje kwangirika

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) ntibanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) ku miliyari zisaga 6 Frw zakoreshejwe mu isanwa ry’umuhanda Musanze-Rubavu.

Basabye ko hajya hakorwa inyigo irambye ndetse hakanifashishwa inzobere mu kubaka imihanda.

Abadepite babigarutseho muri gahunda PAC yatangiye kuri uyu wa 25 Kamena yo kubariza mu ruhame ibigo 76 byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ko byakoze amakosa mu micungire y’umutungo wa Leta mu mwaka wa 2024-2025.

Depite Valens Muhakwa uyobora PAC yabajije ubuyobozi bwa RTDA impamvu bwakoresheje amafaranga menshi mu gusana umuhanda Cyanika-Musanze na Musanze-Rubavu, nyamara iyo mihanda ikaba igikomeje kugaragaramo ibinogo.

Ati: “Mu ngendo twakoze, hari aho twasanze iyi mihanda yarangiritse cyane kandi ubugenzuzi bwagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe mu kuyisana ari menshi. Kuki mudakora imihanda mu buryo burambye?”

Asubiza iki kibazo, Umuyobozi wa RTDA, Imena Munyampenda, yemeye ko hakozwe amakosa mu gusana iyo mihanda mu buryo butarambye, ariko avuga ko mu ngengo y’imari ya 2026-2027 hateganyijwe kuyisana mu buryo burambye.

Ati: “Amakosa yarakozwe, ni byo. Twagiye dusana igice kimwe ugasanga ikindi na cyo gihise cyangirika kuko umuhanda utasaniwe rimwe. Tuzabikosora.”

Munyampenda yavuze ko impamvu umuhanda Musanze-Rubavu ukunze gusanwa inshuro nyinshi ari uko wangirika vuba bitewe n’ubwinshi bw’abawukoresha, barimo abajya mu bikorwa bitandukanye mu Karere ka Burera no mu gace ka Butaro.

Ati: “Usanga amafaranga menshi yarakoreshejwe cyane kuva Kinigi kugera ku Ishuri ry’Ubutore rya Nkumba kuko twakoze ahangana n’ibirometero 70, kandi twagendaga dusana umuhanda uko hagiye kubera ibikorwa bitandukanye.”

Dr. Mbereyaho Leopold, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RTDA, yavuze ko kudahoraho kw’isanwa ry’iyo mihanda biterwa n’imihindagurikire y’ikirere ituma yangirika vuba.

Ati: “Inama baduhaye ni uko tuzajya twubaka dukoranye n’inzobere kandi tugakora ibikorwa biramba, tukirinda kwangiza umutungo wa Leta. Inama zabo twazumvise kandi tugiye kuzishyira mu bikorwa.”

Canoth Manishimwe, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yavuze ko bagiye gutanga amahugurwa ku bakozi kugira ngo barusheho kunoza imirimo bakora.

Ati: “Kubongerera ubumenyi bizabafasha kunoza ibyo bakora kandi bizatuma imishinga yacu ikorwa neza.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka