One Acre Fund yubatse ubuhumbikiro buzafasha Abanykigali kubona ingemwe z’ibiti birenga miliyoni

Umuryango One Acre Fund Rwanda, wubatse ubuhumbikiro bw’ingemwe z’ibiti by’imbuto n’ibindi birimo ibivangwa n’imyaka, buzafasha Abanyakigali kubona ingemwe miliyoni buri mwaka, mu rwego rwo kongerera Umujyi wa Kigali ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’Ikirere.

Ubu buhumbikiro bwiswe ‘Kigali Modern Tree Nursery’, bwubatse kuri hegitali 1.4, mu Murenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro, bukaba buje bwiyongera ku bundi butanu buri ku rwego rwabwo, uyu muryango usanzwe ufite hirya no hino mu gihugu, hamwe n’ubundi buto burenga 2,000 buri ku rwego tw’Utugari.

Mbere yo kubutaha ku mugaragaro kuri uyu wa 30 Kamena 2026, habanje kubaho igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya One Acre Fund Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA) hamwe n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe gushyigikira gahunda y’Igihugu yo gutera ibiti izwi nka "Igiti Cyanjye, Umurage Wanjye,".

Ubuyobozi bwa One Acre Fund Rwanda, buvuga ko bumaze imyaka icumi bufasha abahinzi muri gahunda zitandukanye ariko by’umwihariko izijyanye no kubongerera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ahamaze guterwa ibiti birenga miliyoni 145, hanafashwa abahinzi barenga miliyoni 2.

Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund Rwanda, Belinda Bwiza, avuga ko basanze ari ngombwa ko ibi bikorwa bigezwa no mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Nubwo ibikorwa byacu biri cyane mu Turere 27 two hanze ya Kigali, twasanze hari impamvu ikomeye yo gukorera no mu Mujyi, kuko twese turimo guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, imvura idasanzwe n’ibindi bibazo by’ikirere. Intego ni ukongera ibiti mu Mujyi wa Kigali. Iki kizaba ikigo kigezweho kizafasha gukurikirana itangwa ry’ingemwe z’ibiti no kuhatuburira ingemwe z’ibiti bivangwa n’imyaka, iby’amashyamba, iby’imbuto ziribwa, ibiti gakondo ndetse n’ibyongera ubwiza mu Mujyi.”

Umuyobozi Mukuru wa RFA, Dr. Concorde Nsengumuremyi, avuga ko ubu buhumbikiro buzafasha mu gukemura ikibazo cy’imbuto hamwe n’ingemwe z’ibiti.

Ati “Bizadufasha gukemura ikibazo cy’imbuto zajyaga zikunda kubura, ingemwe z’ibiti zajyaga ziterwa hirya no hino mu gihugu ariko by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali. Ubu twatangiye gutegura ibiti bizaterwa mu gihembwe cy’ihinga ry’amashyamba gitangira muri Nzeri, bikazadufasha kongera ubwiza bw’Umujyi ndetse no kongera umubare w’ibiti bikenewe kugira ngo abaturage bazabone ibyo bahinga, tubone uko umujyi wacu tuwugira mwiza, tubone umwuka mwiza, tugabanye igipimo cy’ubushyuhe kuko mubona ko bwageze hejuru.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, avuga ko ubuhumbikiro bwatashywe buzaba ari ihuriro ry’udushya, ubumenyi n’imikorere myiza mu gutubura ingemwe z’ibiti no kuzicunga neza.

Yagize ati “Nizeye kandi ko kizafasha mu gutuma haboneka ingemwe zifite ubuziranenge z’ibiti by’imitako, ibiti byo kurimbisha umijyi, ibiti by’amashyamba ndetse n’ibizafasha gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima rwangiritse.”

Uretse ubuhumbikiro bwatashwe buri ku buso bwa hegitali 1.4, burimo ubwoko bw’ingemwe z’ibiti burenga 17, biteganyijwe ko mu kibaza cyaho kiri ku buso bwa hegitali 21, hazubakwa ikigo kizajya gikorerwamo ubushakashatsi kugira ngo haboneke ingemwe nziza zijyanye n’aho ziterwa, ariko hakazanaba ikigo cy’amahugurwa no gutanga ubumenyi butandukanye bw’ibiti ku banyakigali.

Mu Rwanda hari ubuso bwa hegitali zirenga ibihumbi 500 bukeneye kwitabwaho, bikaba biteganyijwe ko muri uyu mwaka wo guhinga amashyamba uzatangira muri Nzeri, hazaterwa ibiti birenga miliyoni 100, mu gihe ushize hari hatewe ibirenga ibihumbi 68.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka