Nzabanza mbaze abayobozi b’igihugu cyanjye - Mushikiwabo kuri Manda ya gatatu muri Francophonie

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bivuga Igifaransa, Louise Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru ko ibihugu bitandukanye byamusabye kwiyamamariza manda ya gatatu,ariko akaba atarabona igisubizo cya burundu niba azabikora.

Muri iki kiganiro cyabereye I Kigali mu gusoza imirimo y’inama y’Abaminisitiri baturuka mu bihugu bigize umuryango, Mushikiwabo abajijwe niba aziyamamaza yabanje mbere na mbere kwerekana ko agifite umwaka muri manda ye y’imyaka ine, dore ko yatowe ku nshuro ya kabiri mu Gushyingo 2022.

Yongeyeho ariko ko nawe atakwirata imbaraga zo kuba yayobora uyu muryango muri manda eshatu nk’uko Umunya Senegal Abdou Diouf yabigezeho.
Icyakora ntiyigeze ahakana ko atakwiyamamaza, ariko ibyo nabyo ngo bizaturuka ku gihugu cye.

Yagize ati “Ibihugu bitandukanye byansabye kongera kwiyamamaza, kandi rwose numvise nubashye cyane icyo cyizere bamfitiye. Icyakora, nzabanza mbaze igihugu cyanjye, abayobozi b’igihugu, kuko candidatire zitangwa n’ibihugu by’ibinyamuryango.”

Muri iki kiganiro, Mushikiwabo yabajijwe ibibazo bijyanye n’imibereho y’uyu muryango, ndetse n’ahazaza hawo, ndetse abanyamakuru batandukanye bagiye bitsa ku bijyanye n’imidugararo iri hirya no hino mu byanyamuryango, nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu kimaze igihe mu ntambara yibasiye Uburasirazuba.

Yerekanye ko Uruhare rw’ibanze rwo gukemura amakimbirane rureba ibihugu, ariko ko na Francophonie itanga ubufasha ku byo yemerewe.

Yagize ati "tubwizanye ukuri, ntabwo umuryango mpuzamahanga ushobora gufata iya mbere mu bibazo biri mu gihugu runaka, dore ko ibihugu biba bifite n’ubudahangarwa bwabyo."

Icyakora yavuze ko nk’umuryango, bohereje intumwa zagiye muri Congo n’ibindbi bihugu biri mu nshingano z’ubuhuza muri iki kibazo, kugira ngo bumve neza uburyo bafasha, kandi ngo babonye raporo ituma bamenya uko bafasha Congo muri iki kibazo.

Muri rusange, avuga ko bo ubwabo badashobora kugira inshingano z’ubuhuza, ariko ko bashobora kuba umuhuza w’abahuza.

Icyo yishimira cyane, nuko no muri aba bahuza harimo n’abanyamuryango ba Francophonie nka Togo, ndetse na Qatar nk’umunyamuryango udasanzwe kuva mu mwaka wa 2012.

Muhikiwabo yabajijwe kandi ikijyanye na gahunda ya Francophonie mu kwigisha Igifaransa mu Rwanda, aho umunyamakuru yavuze ko mu mashuri ya Leta, Igifaransa cyigishwa mu cyiciro cya mbere cy;abanza, abanyeshuri bagera mu wa kane bakikomereza mu Cyongereza.

Aha umunyamakuru yagize ati “Ese nta kuntu mwasaba u Rwanda Ikinyarwanda kigakomeza kwigishwa no mu myaka yo hejuru?”

Aha, Mushikiwabo yagaragaje ko nka Francophonie badashobora gutegeka abanyamuryango uburyo bagena politiki y’imyigishirize y’ururimi, icyakora avuga ko bagira uruhare mu gutuma imyigishirize yarwo itera imbere mu mashuri.

Yatanze urugero rwa gahunda iri mu bihugu bimwe na bimwe harimo n’u Rwanda, aho Francophonie yatanze abarimu batoza mu myigishirize y’Igifaransa, abatojwe nabo bakaba bazatoza bagenzi babo.

Muri iki kiganiro, Mushikiwabo yari kumwe na Minisitiri ushinzwe umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa muri Guverinoma y’Ubufaransa Éléonore Caroit ndetse na Prak Sokhonn Minisitiri w"intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cambodge.

Igihugu cya Cambodge ni cyo cyahawe intebe yo kuyobora inama y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize Francophonie izaba mu Gushyingo umwaka utaha, ndetse n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize Francophonie izakurikiraho.

Aba bayobozi uko ari batatu icyo bahurizaho, nuko iyi nama y’i Kigali yabaye mu gihe isi yugarijwe n’ibibazo byinshi, kandi Francophonie ubwayo ikaba ntaho yabyihisha kuko biri rusange, n’ubwo abanyamuryango bamwe hari ibyo bihariye.

Basanga rero Francophonie ikwiye, kandi yiteguye guhuza abanyamuryango kugira ngo boge magazi amazi atabatembana.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka