Nyanza: Bungutse umufatanyabikorwa mu bikorwa byo kurengera abana

Umuryango Francois Xavier Bagnoud (FXB) ugiye kujya wibanda ku bikorwa byo kurengera abana bakomoka mu miryango itishoboye yo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza.

Ubwo uwo muryango wiyerekaga ku mugaragaro abaturage bo mu murenge wa Kigoma tariki 18/12/2012 wanahatanze ibikoresho binyuranye birimo imyenda n’ibikoresho by’ishuli byahawe abana bato bitegura kuzajya kwiga mu mwaka wa mbere w’amashuli abanza mu w’2013.

Ndayisaba Damascene uhagarariye FXB ku rwego rw’igihugu avuga ko ubufatanye bwabo n’akarere ka Nyanza buzibanda ku kurengera abana bo mu miryango ikennye bagahabwa uburenganzira bwo kujya mu ishuli nk’abandi bana kandi ukazabafasha kujya bahabwa ibikoresho by’ishuli n’isuku.

Bamwe mu babyeyi bahawe ibikoresho byo kwita ku mibereho myiza y’abana babo bavuga ko ibikorwa bizitabwaho n’uyu mushinga babyishimiye.

Mukeshimimana Erida yagize ati: “Nishimiye ko hari umushinga uzita ku bana banjye ubagenera ibikoresho by’ishuli n’isuku muri rusange ni umutwaro munini naruhutse”.

Umushinga uzakora ku nkunga ya USAID.
Umushinga uzakora ku nkunga ya USAID.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma, Kajyambere Patrick avuga ko ibikorwa by’uyu mushinga bizarushaho kwihutisha imihigo bashyizeho umukono.

Ingo 100 zizahabwa ubwisungane mu kwivuza zishyurirwe amafaranga y’ishuli ry’abana babo ndetse hiyongereyeho n’ibikoresho by’ishuli.

Usibye mu karere ka Nyanza batangiriye, igikorwa cy’umushinga wo kurengera abana kizagera hirya no hino mu gihugu mu turere tunyuranye batoranyije gukoreramo; nk’uko byatangajwe n’uhagarariye FXB.

Intara y’Amajyepfo yihariyemo uturere 5 ku 8 twatoranyijwe hose mu gihugu kugira ngo tuzakorerwemo n’uwo mushinga wo kurengera abana.

Association Francois Xavier Bagnoud (FXB) ni umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ufasha imfubyi n’imiryango y’abakene witiriwe umuhungu uturuka mu gihugu cy’Ubusuwisi wakoraga ibikorwa by’ubutabazi mbere y’uko yitaba Imana akaba yarasabye ko imitungo ye izasigara ifasha abatishoboye hirya no hino ku isi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka