Nyakubahwa Perezida, tuzi ko uhorana imbabazi - Umuyisilamukazi yasabiye musaza we ufungiye ibiyobyabwenge imbabazi

Uyu munsi wabaye umunsi w’ibyishimo ku Bayisilamu mu Rwanda, kuko babonye amahirwe yo guhura na Perezida wa Repubulika imbonankubone, bakamugezaho ibyifuzo n’ibitekerezo byabo.

Mu bibazo bavuze, ntibigeze biheza cyangwa ngo basige ikiri ku mutima.

Umukobwa umwe yagurutse, abwira Perezida wa Repubulika adaciye ku ruhande ati "Nyakubahwa Perezida, tuzi ko mugira imbabazi, ko muzihorana, Nabasabaga ko mwababarira musaza wanjye ufungiye i Mageragere kubera ibiyobyabwenge. Amaze imyaka irindwi afunze, none ubu ni jye wita ku bana bato yasize, kandi nanjye sinifashije rwose."

Aha ngaha Perezida Kagame, yabajije niba uwo mugabo nta bindi byaha yakoze, avuga ko ntabyo, ndetse ko bwari ubwa mbere afunzwe.

Kagame yahise aha amabwiriza Minisitiri w’Ubutabera kugira ngo arebe iki kibazo. Uyu mwanya wabaye uw’ibyishimo ku Bayisilamu,

Ibitekerezo   ( 1 )

kubabarira ni byiza bamubabarire rwose.

kazenga yanditse ku itariki ya: 26-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka