Abahawe izu nzu ni abo mu Mudugudu wa Bikingi, Akagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.
Bamwe mu baturage batujwe muri izi nzu bavuga ko babonye impinduka zikomeye mu mibereho yabo, ndetse ko kuba babonye aho kuba heza ari kimwe mu bimenyetso byo kwibohora.
Mukakimenyi Florida, umwe mu bubakiwe inzu, yavuze ko nyuma y’imyaka myinshi abunza akarago, yishimiye kubona aho kuba heza.
Yagize ati "Nibohoye nanabohowe. Nari maze imyaka myinshi mbunza ikirago. Kuri uyu munsi ntabwo naryamye ngo nsinzire kubera ibyishimo byandenze cyane. N’umuryango wanjye twararanyemo, twari dufite ibibazo biturenze. Kuri njye uyu munsi wabaye udasanzwe."
Naho uwitwa Nshimiyimana Obed, yavuze ko kubona inzu ari umugisha ukomeye we n’umuryango we bagize, anashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu. Yagize ati "Bampaye inzu kandi nta nzu nagiraga. Nabagaho nkodesha kandi nta bushobozi mfite. Nabagaho mu buzima budashobotse. Igisubizo nakibonye, ndashimira ubuyobozi bwiza bwa Leta."
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva Justin,yashimangiye ko Umunsi wo Kwibohora ari umwanya wo kuzirikana urugendo rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no guhitamo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yatumye u Rwanda rwubaka igihugu gitekanye kandi gitera imbere.
Yagize ati "Uyu munsi turishimira ko mu mezi atatu ashize, hirya no hino mu gihugu, ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda, inzego z’ibanze n’abaturage, hakozwe ibikorwa by’ubwitange n’urukundo bigamije guhindura imibereho y’abaturage. Ikindi twishimira ni uruhare rw’abaturage ubwabo mu bibakorerwa. Muri iyi gahunda, uruhare rw’abaturage binyuze mu bikorwa by’umuganda barigaragaje cyane."
Yakomeje avuga ko urugendo rwo kwibohora rugikomeje.Yagize ati "Nyuma yo gutsinda urugamba rw’amasasu, dukomeje urugendo rwo kwibohora ibikibangamiye iterambere ryacu."
Yashimiye abaturage uruhare bagira mu bikorwa bibagenewe, anabashishikariza gukomeza kubigira ibyabo kugira ngo birambe kandi bikomeze kubagirira akamaro.Yanabasabye kuzirinda no kuzifata neza kugira ngo zizakomeze kubafasha kubaho neza no guteza imbere imibereho yabo.
Izi nzu zuzuye zitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 45 (45,000,000 Frw). Zubatswe mu gihe cy’amezi atatu, aho imirimo yo kuzubaka yatangijwe n’inzego z’umutekano ku wa 9 Werurwe 2026, maze zitahwa ku mugaragaro ku wa 4 Nyakanga 2026.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|