Numva abahungu banjye baba abasirikare cyangwa abapolisi - Ayinkamiye warokotse Jenoside

Ayinkamiye Louise warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko kuri ubu icyo yumva yakwitura Igihugu, ari uko abana be bose bajya mu nzego z’umutekano, bakaba abasirikare cyangwa abapolisi, kuko ngo iyo hataba abasirikare b’Inkotanyi atari kubaho.

Ayinkamiye Louise
Ayinkamiye Louise

Ayinkamiye wari ufite imyaka 11 mu gihe cya Jenoside, yarokokeye i Nyange mu Karere ka Ngororero, muri Komine Kivumu icyo gihe, ari na ho umuryango we wari utuye, nk’uko yabigarutseho kuri uyu wa 9 Mata, mu kiganiro kuri KT Radio, cyibanze ku ruhare rwa RPF-Inkotanyi ku hazaza h’abari bato mu gihe cya Jenoside.

Ayinkamiye avuga ko mbere ya Jenoside iwabo bari umuryango mugari, w’abana barindwi n’ababyeyi, we akaba yari umwana wa gatandatu, aho avuga ko bari babayeho neza, ariko Jenoside ibaye bamwe bicirwa muri Kiliziya ya Nyange aho bari bahungiye, abandi baratatana, nyuma ya Jenoside yisanga mu buzima bugoye, mbese bw’ubwihebe.

Agira ati “Icyangoye cyane ni ukuntu ubundi nari mfite ababyeyi bombi, mfite bakuru banjye, abana tungana twari duturanye twakinaga, mbese jyewe ntacyo nabazwaga uretse kubyuka nkajya kwiga, nyuma nkisanga nsigaranye na mama, wari ufite ibikomere, ari njye witwa mukuru wo kumuhoza. Abavandimwe twarokokanye, ni gasaza kanjye gato, mukuru wanjye we twamubonye nyuma y’imyaka ine ndetse na musaza wanjye mukuru wari waragiye mu gisirikare na we twamubonye byaratinze, urumva ko bitari byoroshye”.

Ati “Bwari ubuzima bw’ubwigunge, turiho ariko tutazi aho twerekeza. Ni ibintu bikomeye twisanzemo, nyuma ya Jenoside yamaze iminsi 100, twararokotse ariko utabona imbere hawe aho ari ho”.

Akomeza avuga ko kugira ngo ubuzima bugaruke byatinze, cyane ko iwabo bari barahashenye, mbese we n’umubyeyi we ari abo gutekererezwa, gusa ngo ntibatereranywe kuko RPF yabitayeho.

Ati “RPF yahagaritse Jenoside, ariko ikanakomeza kutwitaho, kuko nkanjye nabonaga bambwira ngo njye ku ishuri ariko ntumva neza ibyo ari byo. Umubyeyi wanjye yari yararokokeye i Kabgayi, ubwo ni ho twakomereje ubuzima muri icyo gihe, nkomeza kwiga ndangiza amashuri abanza njya mu yisumbuye, gusa na bwo nari ntarabona icyerekezo. Nabonaga batuzanira ibikoresho ntazi aho biturutse, ngeze mu wa gatatu FARG itangira kutwishyurira minerval, mbese ubona Igihugu kitwitayeho, natwe twisungana, ubuzima burakomeza”.

Ayinkamiye avuga ko nyuma yo kurangiza ayisumbuye, yagize umugisha wo kubona uko yiga Kaminuza muri benshi bari babikeneye, acumbikirwa hamwe n’abandi bari bahuje ikibazo, bakajya baganira bahumurizanya, gusa ngo kugeza ubu aba yumva afite umwenda.

Ati “Aho nacumbikiwe hamwe n’abandi ni ho nigiye ubuzima, kuko aho twabaga ababyeyi baradusuraga, bakatwubaka mu marangamutima, bakadukomeza, bakatubwira ko tugomba kubaho, baduha inka z’urukundo (abo twari kumwe tubiziranyeho). Baratubwiye ngo tugomba kuba itara rimurikira abandi, ubu rero mba numva mfitiye ideni abo bantu bararaga bataryamye kugira ngo tugire ejo hazima”.

Ayinkamiye asaba Abanyarwanda, cyane cyane abarokotse Jenoside, gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu, mu gukomeza gushimira ineza bagiriwe.

Ati “Ndabasaba gutanga umusanzu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, mu kurushaho kwereka abaturokoye, ko bataruhiye ubusa kuko Igihugu gihari, nubwo mbizi neza ko babibona. Njya mbaza abahungu banjye batanu nabyaye, nti ese murumva muzaba iki? Mba numva mu mahitamo meza bose bagira, bambwira bati tuzaba abasirikare, tuzaba abapolisi, cyangwa se aba RIB. Sinirengagije ko abo basirikare n’abapolisi barara bataryamye, gusa ndashima umutekano Igihugu cyaduhaye, nkaryama nkizigura, mba numva rero imbaraga zanjye zose naziha Igihugu”.

Akomeza avuga ko mu gihe cya Jenoside kuryama bari barabyibagiwe, kuko ngo umuntu yihengekaga gato amafirimbi akaba aravuze, bakababyutsa ngo bajye kwihisha ku buryo byari byarabahungabanyije, none ubu ngo araryama agasinzira, haba hari n’ubutumwa butangwa bigakorwa neza, ati “ubuzima bw’Umunyarwanda bufite agaciro karemereye cyane”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka