Ntituzishyuza mu gitaramo kugira ngo tudakumira abadashobora kubona ubwishyu – Korali Siloam/ADEPR Kumukenke

Korali Siloam ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kumukenke muri Paruwase ya Gasabo muri Kigali iratangaza ko kwinjira mu gitaramo yateguye mu mpera z’iki cyumweru ari ubuntu, mu rwego rwo kutagira abo ikumira bakeneye kumva ubutumwa bwiza.

Bamwe mu bagize Korali Siloam basobanuye byinshi ku gitaramo barimo gutegura
Bamwe mu bagize Korali Siloam basobanuye byinshi ku gitaramo barimo gutegura

Ibi abagize iyo Korali babigarutseho mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru tariki 08 Nyakanga 2026, ubwo basobanuraga byinshi kuri icyo gitaramo bise ‘Ndi Uwa Kristo Concert’.

Ni igitaramo kizabera ahazwi nko muri Camp Kigali ahakunze kubera ibitaramo, kikazaba ku Cyumweru tariki 12/07/2026, imiryango ikazaba ifunguye guhera saa munani z’amanywa.

Korali Siloam izafatanya muri icyo gitaramo n’abantu batandukanye barimo Worship Team ya Nyarugenge, ndetse n’umwigisha w’ijambo ry’Imana, akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Rev Pasteur Isaie Ndayizeye.

Abateguye icyo gitaramo bavuga ko kigamije kuvuga ubutumwa bwa Yesu Kristo no kumenyesha ko ari aba Kristo. Imyiteguro ngo igeze kure kuko bayimazemo iminsi, bakizeza ko igitaramo kizagenda neza.

Basobanura ko kuba igitaramo ari ubuntu kandi imyiteguro ndetse n’imigendekere yacyo bisaba ubushobozi bw’amikoro, na bo babona muri iki gihe abantu benshi ibitaramo babyishyuza kandi bikaba byumvikana kuko baba bakoreshejemo imbaraga, ariko kuri bo ngo biratandukanye, nk’uko umuyobozi wa Korali Siloam, Sibomana Paul, yabisobanuye.

Yagize ati “Twebwe nka Korali twasanze tutakwishyuza kugira ngo tudakumira abantu badashobora kubona ubwishyu kandi bakeneye kumva ubutumwa bwiza. Hari abo mwabonye badushyigikiye, ariko nawe ushatse kudushyigikira wadushyigikira ukaba ufashije ba bandi bazaza badashobora kubona ubwishyu. Intego yacu ni ukugira ngo abantu bamenye Kristo. Ikiguzi cyose cyasabwa twagitanga. Ari nk’ibishoboka abantu bose bakava mu byaha, n’iyo bavuga bati kugira ngo abantu bave mu byaha ni ukwishyura Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, twayitanga ariko abantu bakava mu byaha, nk’ubusinzi n’ibindi. Twaba dufashije na Leta, Gereza zagira abantu bakeya.”

Ababa mu mahanga n’abatazabasha kugera ahazabera iki gitaramo na bo ntibirengagijwe ahubwo batekerejweho bakaba bazashyirirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga buzabafasha kugikurikira buzwi nka “Live Streaming”

Abagize Korali Siloam batangiye gukorera hamwe mu 1996 ari itsinda ry’abanyamasengesho. Baje guhinduka Korali mu 1998, bivuze ko bamaze imyaka 30 mu murimo. Batangiranye n’abaririmbyi 14 ubu ifite abaririmbyi 145 bari mu ngeri n’ibyiciro bitandukanye (abagabo, abagore, abasore n’abakobwa).

Intego yabo ni ukubwiriza ubutumwa bwiza, gusenga no kuririmba. Ifite indirimbo zirenga 250, Alubumu eshanu z’amashusho n’esheshatu z’amajwi.

Iyi Korali yamamaye mu ndirimbo ‘Warandondoye’ imaze kurebwa inshuro Miliyoni zisaga esheshatu n’ibihumbi 100 mu myaka itandatu.

Iyo Korali ibarizwamo abaririmbyi b’ibyamamare nka Jado Sinza, Bosco Nshuti, n’abandi

Izina ‘Siloam’ risobanuye “yaratumwe” rikaba rikomoka ku nkuru iri muri Yohana 9:7 ahavuga ngo ….Aramubwira ati genda wiyuhagire mu kidendezi cy’i Siloam, bivuze ngo yaratumwe.

Abagize Korali Siloam bishimira ko hari benshi bakiriye agakiza binyuze mu ndirimbo zabo, bakaba bafite intego y’uko buri mwaka bakora igitaramo gikomeye.

Indirimbo ‘Warandondoye’ yatumye uwari ugiye kwiyahura abireka

‘Warandondoye’ ni imwe mu ndirimbo za Korali Siloam yakunzwe cyane kandi mu gihe gito. Umwihariko ndetse n’ubuhamya bw’iyi ndirimbo byagarutsweho mu kiganiro bamwe mu bagize iyo Korali bagiranye n’itangazamakuru.

Reba video y’indirimbo Warandondoye

Basobanuye ko hari umuntu ukomeye wo mu rindi torero ritari ADEPR uherutse kuganiriza umwe mu bagize Korali Siloam, amubwira ko ayifashisha nk’isengesho. Uwo muntu ngo yaravuze ati “Hari indirimbo ya Korali Siloam ariko sinzi ahantu iyo Korali ibarizwa, ijya imfasha nayigize isengesho. Iyo ngiye kuryama hari igihe ntasenga ahubwo iyo ndirimbo ndayicuranga nk’isengesho yarangira nkabona kuryama.”

Abo muri iyo Korali bavuga ko hari n’undi muntu wari ufite ibibazo mu rugo, wabahaye ubuhamya bw’ukuntu yari agiye kwiyahura atwaye imodoka ateganya kuza kuyirenza umuhanda ikagwa mu mazi ikamanuka munsi y’amazi (ikibira), afata flash disk ashyira mu modoka agenda yumva indirimbo Warandondoye, aza kwisanga yarenze hamwe yari kwiyahurira, abo babana babona agarutse mu rugo. Yaje gutanga ubuhamya bw’ukuntu yagiye yumva iyo ndirimbo imusubizamo ibyiringiro bituma umugambi yari afite awuhindura.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka