Ntitukitwa Abaswayile dufatwa nk’abandi baturage – Mufti w’u Rwanda
Mufti w’u Rwanda Sheikh Mussa Sindayigaya yashimiye Perezida Kagame uburyo yasubije agaciro Abayislamu bakaba batakitwa amazina y’amahimbano arimo no kubita Abaswayile.
Mufti Sheikh Mussa Sindayigaya yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026 mu gikorwa cyo guhura no kuganira na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kiri kubera muri BK Arena.
Mufti Sheikh Mussa yabwiye Perezida Kagame ko Abayisiramu bo mu Rwanda bamushimira uburyo yabahinduriye amateka ndetse bakaba batagihezwa nk’uko byahoze mu buyobozi bwabanje mbere ya Jenoside.
Ati “Ntitukitwa Abaswahire dufatwa nk’abandi baturage, ntitukiri nk’uko byahoze mu butegetsi bwabanje aho bwaduhezaga ugasanga tudahabwa agaciro nk’abandi banyarwanda”.
Mufti Sindayigaya yavuze ko Abayisiramu bo mu Rwanda bafitanye igihango na Perezida Kagame kandi bamushimira urugamba yayoboye rwo kubohora u Rwanda nyuma akunga abanyarwanda agakomeza guha igihugu icyerekezo cy’iterambere rirambye.
Ati “Udashimira abantu ntiyashimira Imana. Turabashimira uburyo mutahwemye kwita ku banyarwanda by’umwihariko mugasubiza ijambo Abayisiramu tukaba twisanga mu nzego z’Ubuyobozi bwite bwa Leta, mu Nteko turahari, mu Ngabo ndetse no muri gahunda za Leta zose turisanga kandi dufatanya mu guteza igihugu cyacu imbere”.
Mufti yanavuze ko ubu Abayisilamu boroherejwe kujya mu mutambagiro Mutagatifu i Maka aho basigaye bagenda n’indege yihari ya Rwanda Air bikabarinda imvune kuko ihaguruka mu Rwanda ikabagezayo ikongera gusubirayo kubatora.
Ati “ Iyo indege ihagurutse mu Rwanda igasubirayo gufata aba Hadji abandi baturage b’ibindi bihugu bahita babona urukundo ukunda abaturage bawe”.
Mufti Sindayigaya yabwiye Perezida Kagame ko Abayisiramu biteguye gukomeza ubufatanye muri gahunda ya Guverinoma ya NST2.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|