Ntimukemere kuba ubusa - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yabwiye abari mu nama ya Biro politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi, ko badakwiye kwemera kuba ubusa.

Yagize ati "Twebwe kuki dutegereza ko abandi bashyira ku meza, maze tugafata ibyo batugeneye? Ibyo ni ukwigira ubusa. Iyo wemeye ko baguha, uba wigize ubusa."

Perezida Kagame, yavuze ko iyo wemeye gutungwa n’abandi, koko urababona, bakaguha, ariko nabo bakagusuzugura, bikaguhenda, kandi nyamara, ngo u Rwanda mu bibazo rwanyuzemo, ntirukwiye gutegereza gutungwa n’abandi.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko, ko abakuze, hari ibyo baciyemo, ariko bakaba bifuza kuba barakoze ibiruseho.

Urubyiruko rero rwo yarubwiye ko nta mwanya wo guta, kugira ngo batazavaho bicuza ibyo batakoze, bageze mu myaka mirongo irindwi.

Aha kandi, yababwiye ko batagomba kwirirwa muri "vibes", ngo mu bigezweho, kuko u Rwanda rugomba kubakira ku musingi uhamye, ntibirirwe bafite impungenge ngo ejo zamera nte, nibucya nzaba meze nte?

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka