Si ho ababyeyi be bavukiye. Bahazanywe muri za 1960 n’ubutegetsi bwa Leta yatangiye ivangura, igamije kumarirayo Abatutsi, kuko hari amashyamba arimo amasazi y’ubumara bwica yitwa Tse Tse.
Kuwa 7 Mata 1994, ibitero by’Interahamwe byaratangiye, abantu bamwe barahunga, abandi baguma mu ngo, kuko hari abagabo bajyaga guhangana n’ibitero by’Interahamwe zashakaga kubarimbura.
Icyakora, ibintu byahindutse ubwo hageraga umugabo wari umupolisi witwaga Isaac, warashe abasaza bari bagerageje kwirwanaho, bikaba intandaro yo kubatandukanya bituma Interahamwe zitangira kubirukaho bose bahita bava mu ngo zabo.
Ati “Ni bwo Mama yadufashe akaboko njye na bakuru banjye, atujyana mu Kiliziya ya Ntarama. Twagezeyo dusanga abandi benshi bahahungiye, twibwira ko turi buhabonere ubuhungiro.”
Ibyo bari bizeye ntibyabaye kuko ibitero byaturutse impande zose, abari hanze baraswaho gerenade, abari imbere na bo basangwamo baratwikwa.
Ati “Nabonye umuntu atera ikintu ntari nzi, nyuma menya ko ari gerenade, iraturika abantu barapfa. Interahamwe zinjira mu Kiliziya zitangira gutema abantu.”
Icyo gihe yagerageje gutabaza nyina wari uri hafi ya Alitari, ariko kubera urusaku n’umubyigano ntiyamwumva. Nyuma, aho yari ari hahise haterwamo gerenade, urukuta rurasenyuka.
Yagize ati “Icyo gihe niho narebye mbona ko ibintu byakomeye noneho ngeze aho gutabaza, mpamagara Mama, abana nabo bari mu Kiliziya bagahamagara ba nyina ngeze aho ndavuga nti Ndahamagara Mama nkumva abana bose barahamagara Mama nigira inama yo kumuhamagara mu mazina.
Namubonaga imbere, we yari yageze kuri Alitari hari mu rusaku rwinshi abantu bari buzuye ntabwo yari kunyumva.
Namuhamagaraga mu mazina, yitwaga Madalina numva wapi, ahubwo igihande yari ariho bahise bahakubita Gerenade gihita gisenyuka.’’
Nubwo yanyuze mu bihe bikomeye, Munganyinka Adeline yavuze ko nyuma yo kurokoka, yagerageje kwiyubaka, ubu akaba afite umuryango kandi yarize.
Ati “Ubu turahari, nubwo ababyeyi bacu batakiriho. Dufite abuzukuru. Ntabwo twaheranwe n’agahinda, cyangwa ngo duheranwe n’ayo mateka, twarize, turakomeye.”
Yasabye abahakana cyangwa abapfobya Jenoside kubireka, abasaba gushaka ukuri binyuze mu gusura u Rwanda no kumva ubuhamya bw’abarokotse.
Ati “Twebwe turi ubuhamya bwigendera. Ntibakwiye kujya ku mbuga nkoranyambaga bahakana ibyo batabonye. Nibaze barebe, basome amateka, bumve ubuhamya.”
Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama hashyinguwe imibiri irenga ibihumbi 5 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|