Ntabwo ubwenge buhangano bwasimbura ubwa muntu - Impuguke
Impuguke mu ikoranabuhanga rigezweho, zihamya ko ubwenge buhango (AI) butasimbura ubwenge karemano cyangwa ubwenge bwa muntu, ko ahubwo bumworohereza akazi, ibyo akora byagombaga kumutwara amasaha menshi akabikora mu mwanya muto.
Ibi ni ibyagarutsweho mu kiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, cyatambutse kuri KT Radio ku wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’Ubwenge Buhangano (AI) n’Ikoranabuhanga Rigezweho mu Guteza Imbere Uburezi Bushingiye ku Makuru n’Ibyegeranyo”.
Muri iki gihe hari abantu babona uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu bintu byinshi, byagera ku bwenge buhangano bikaba ibindi, hakaba rero abavuga ko rishobora no gusimbura abarimu mu mashuri, gusa ibi ngo ntibyashoboka nk’uko ababizobereyemo babivuga.
Dr. Christine Niyizamwiyitira, umushakashatsi ku ikoranabuhanga mu burezi akaba n’umwarimu, avuga ko ubwenge buhangano bufite akamaro, ariko ko ntacyo bwageraho budafite ubukoresha.
Agira ati “Umwarimu ashobora kuba yahaye abanyeshuri imikoro itandukanye myinshi kandi agomba kumenya uko bahagaze, ibyo rero byamutwara igihe kirekire cyane. AI icyo imufasha ni ugukurikirana uko buri munyeshuri yakoze ya mikoro, niba hari umwana ugomba gukurikiranwa byihariye igahita imwereka mwarimu mu kanya gato akamukurukirana, bivuze ko ubwenge buhangano bwamufashije akazi, ariko ntibwamusimbura. Umunyeshuri na we bumufasha kumenya byinshi mu gihe gito”.
Ati “Hari ikiganiro twari turimo, maze umuntu avuga ko afite AI ishobora gusimbura abarimu, mbese ko bashatse bahita basezera. Si byo rero kuko bwa bwenge bw’umuntu buhanga ubundi, ntibwasimburwa. Mwarimu rero ntagire ubwoba, ahubwo aracyafite akazi kenshi kandi gakomeye, kuko agomba gukomeza gufasha umunyeshuri mu itekereza risesengura, ku buryo ibyo akuye kuri AI bimugirira akamaro”.
Dieudonné Uwimana, umuyobozi wa Mastery Hub of Rwanda, ikigo gitanga ikoranabuhanga mu burezi, na we yemeza ko porogaramu bakora ari izunganira mwarimu.
Ati “Niba mwarimu afite abanyeshuri 70 mu ishuri, biramugora kubaha amasuzumabumenyi ya buri gitondo, kuko niba wenda yatanze irifite impapuro esheshatu, kubikosora byamutwara umunsi wose. Twe rero tumuha AI imufasha gukosora za mpampuro mu kanya gato noneho we agakurikirana yuko uwo mufasha yabikoze neza. Biruta rero guha akazi abantu batandatu bamufasha ako kazi”.
Akomeza avuga ko ubwenge bukorano ari ingenzi mu burezi, kuko bubika amakuru yose uko yakabaye, kandi ko butajya bwibagirwa, ikindi kandi bworohereza umunyeshuri na mwarimu kumva amasomo kuko babuha ururimi rw’Ikinyarwanda.
Vedaste Uwishema, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga rishya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze (REB), na we avuga ko ntawe uzatakaza akazi.
Ati “Ubwenge buhangano buzadufasha gukusanya amakuru, ariko kuyashyira ku murongo bizakorwa na wa muntu ufite ubwenge karemano. Nitwumva rero ko iri koranabuhanga rije kudusimbura mu byo twakoraga, ni ho hazazamo ubunebwe. Turimo gushaka uko dukora ubukangurambaga, abarimu bagahugurwa, bakumva ko iri koranabuhanga ritaje kubakorera akazi ahubwo rije kuborohereza akazi”.
Uyu muyobozi avuga ko kubera akamaro iri koranabuhanga baribonamo mu guteza uburezi imbere, hari abarimu barihuguwemo kandi n’abandi bizabageraho.
Ati “Mu mwaka ushize wa 2025, twabonye umufatanyabikorwa witwa MIT (Massachusetts Institute of Technology), badufashije guhugura abarimu 150, ni ukuvuga batanu (5) kuri buri karere. Aba rero bahuguwe, nyumwa yaho badufashije guhugura bagenzi babo ku buryo hahuguwe 4,800. Urumva ko turi hafi kugira 5,000 bahuguwe ku bijyanye n’ikoranabuhanga mu burezi, ariko icyifuzo kikaba ko aya mahugurwa yagera kuri bose”.
Abari muri iki kiganiro bagaragaje ko mu Rwanda hakiri ikibazo gikomeye kibangamira iterambere ry’ikoranabuhanga, cyo kuba nta bubiko bw’amakuru buhagije (Data Centre) buhari, kuko ari ho hajya amakuru menshi cyane, ari na yo afasha AI gutanga amakuru akwiye.
Icyakora nubwo hakiri izo mbogamizi, u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwagura ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, no koroshya uburyo bwo kubigeraho.
Uwishema agira inama abanyeshuri yo kwihugura bakagira ubumenyi bwimbitse mu ikoreshwa rya mudasobwa, ndetse bakanahora bashaka amakuru agezweho arebana n’ibyo biga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|