Ngoma: Batashye ishami ry’ubuvuzi gakondo bw’ingingo bukoreshwa mu Bushinwa

Ambasaderi w’Ubashinwa mu Rwanda n’umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kibungo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma batashye icyumba cy’ubuvuzi gakondo ngorora ngingo buzwi kwizina rya Acupuncture.

Umuyobozi mukuri w’ibitaro bya Kibungo Dr MUNYEMANA Jean Claude agaragaza ko iyi service yiyongereye ku zo Abaganga b’Abashinwa babafashagamo ari inyungu ku bagana ibi bitaro.

Yagize ati’’Turashima cyane iyi service batuzaniye nyuma y’ibitaro bya Masaka. Iyi service ya Acupuncture izafasha n’abaganga bakorana n’Abashinwa kunguka ubumenyi muri ubu buvuzi bushya."

Ambasederi w’Ubashinwa mu Rwanda Gao Wenqi ashima ubufatanye bw’abaganga baturuka mu Bushinwa mu myaka icumi bamaze mu Rwanda bavura hirya no hino mu gihugu.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo bugaragaza ko bitewe n’uko iyi servce ya Acupuncture ikiri gutangira bataragira umubare munini w’abayigana bagasaba abarwayi bumva bafite ibibazo by’uburwayi bw’amavi cyangwa urutirigongo n’ahandi kugana ibi bitaro bagafashwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka