Ngiyi Ingengo y’Imari ya miliyari 7,796.3 Frw
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, ubwo yagezaga abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ijambo k’Umushinga w’Itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027, yagaragaje ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026/27 amafaranga u Rwanda ruzakoresha azagera kuri miliyari 7,796.3 Frw.
Aya mafaranga arenze ay’umwaka w’ingengo y’imari 2025/26 ivuguruye, yari kuri miliyari 6,952.1 Frw, bivuze ko hiyongereyeho miliyari 844.2 Frw.
Imisoro n’amahoro by’imbere mu gihugu biteganyijwe kugera kuri miliyari 5,273.8 Frw, mu gihe inkunga z’amahanga zizagera kuri miliyari 548.3 Frw. Inguzanyo zituruka hanze ziteganyijwe zingana na miliyari 1,974.1 Frw. Ibi bivuze ko hamwe n’amafaranga akomoka imbere mu gihugu n’inguzango zo hanze, bigize 93% by’ingengo y’imari yose ya 2026/27.
Ku bijyanye n’imikoreshereze y’ayo mafaranga, Minisitiri Murangwa yavuze ko muri iyo ngengo y’imari yose ingana na miliyari 7,796.3 Frw. Muri yo, amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere angana na miliyari 3,010.8 Frw, mu gihe ingengo y’imari isanzwe ari miliyari 4,785.5 Frw.
Iyi ngengo y’imari igaragaza icyerekezo cy’igihugu cyo kongera ishoramari mu iterambere, mu gihe hongerwa imbaraga mu kwihaza ku mutungo w’imbere mu gihugu no guteza imbere gahunda z’iterambere rirambye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|