Ndashimira Inkotanyi zamvanye i Mbandaka zikampa ‘Lift’ mu ndege - Minisitiri Uwimana Consolée

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, arashima Inkotanyi zamufashije kuva mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikamuzana zimutwaye mu ndege.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée

Yabitangarije mu nama Nyunguranabitekerezo ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika, yahuje abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri n’abandi batumirwa bagera kuri 500 tariki 22 Gicurasi 2026.

Minisitiri Uwimana yavuze ko Inkotanyi zitangiza urugamba rwo kubohora Igihugu yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe ngo haje umwuka mubi mu kigo yigagaho biba ngombwa ko abanyeshuri bimuka bakava mu icumbi bararagamo bajya kurara muri salle kuko ari ho Ababikira bumvaga bizeye umutekano.

Ati “Mu kigo cyacu icyo gihe ibintu by’amoko ntabwo byaharangwaga cyane ariko icyo gihe byaragaragaye kuko abantu benshi baritandukanyije, Abahutu n’Abatutsi bajya ukwabo ndetse ukumva bamwe bararanye ibyuma”.

Minisitiri Uwimana akomeza avuga ko icyo gihe Ababikira basabye abanyeshuri kugira ihumure bakomeza kwiga batekanye.

Amashuri yisumbuye yayarangije mu 1991 mu nkubiri y’amashyaka menshi hari imyitozo y’Interahamwe ndetse n’abakombozi ari ibintu bitoroshye. Mu 1992 yaje kubona akazi muri BACAR yari iyobowe n’umuvandimwe wa Bagosora.

Minisitiri Uwimana avuga ko icyo gihe byari byemewe kujya mu kazi wambaye ibirango by’ishyaka ubarizwamo, na we nk’umwe mu barwanashyaka ba MRND akagenda yakubiseho umudari ugaragaza ishyaka arimo.

Ati “Icyo gihe najyaga mu kazi nabikubisemo numvaga nshyigikiye na Papa kuko icyo gihe yari umudepite wa MRND”.

Mu mwaka wa 1993 yahise akora ubukwe kuko yarangije afite umukunzi. Icyo gihe yahise atwita ariko aza kugira ibyago mu kwezi kwa munani Se yarapfuye, bituma amashagaga yo kugaragaraga mu mashyaka agabanuka.

Mu 1994 urugamba rugeze mu mahina bari batuye muri Kabeza i Kigali, icyo gihe ahungira mu kigo cya Gisirikare i Kanombe, ajyanywe n’umujandarume bari baziranye, ku buryo amasasu yaraswaga yose yabaga ayumva amwe amuca hejuru yaka umuriro.

Ati “Aho inzirabwoba zinesherejwe twafashe inzira turahunga ndi kumwe n’umudamu w’inshuti yacu wa za Rubengera twiganye za Bugesera, ariko ubwo umugabo nari namusize Kabeza ndakomeza njya i Muhanga nyuma uwo mudamu aza kumbwira dukomeza tugana iwabo za Rubengera, tuza kumva bavuga ko abantu bari guhunga bagana i Rubavu”.

Icyo gihe bafashe icyemezo bahungira i Rubavu aza kugira amahirwe ahura n’umugabo we barakomeza barambuka bajya i Goma mu yahoze ari Zaire, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

We n’umuryango we bageze i Goma, bananiwe bari mu buzima bubi ariko icyo gihe Leta ya Congo ibasaba kujya mu nkambi, bamwe bajya Kibumba we akomeza mu nkambi y’ahitwa Mugunga.

Muri iyo Nkambi ya Mugunga, Uwimana avuga ko yahamaze imyaka ibiri ndetse aza kuhabyarira undi mwana wa kabiri.

Ati “Mu nkambi rero Inyenzi zaje gufata icyemezo cyo kuducyura ariko jyewe nari mfite ingengabitekerezo yo kumva ko ntazataha ngo zimbage kuko ni yo makuru twari dufite. Byongeye kuko nari mwene Rusimbuka wo muri MRND numvaga nta gahunda yo gutaha mfite muri jyewe”.

Muri uko guhunga yaje kwisanga ari wenyine yatandukanye n’umugabo we ndetse n’umwana wabo mukuru kuko we yatwaye agahinja yari ahetse noneho umugabo ajyana umwana mukuru.

Minisitiri Uwimana yavuze ko yaje kongera guhura n’uwo mwana wabo mu 2003 gusa nta mateka ajyanye n’uko bongeye guhura yavuze.

Yakomeje guhunga agera aho bita Tingitingi ariko nabwo aza guhura n’icyo bise rugondihene z’inyenzi (Inkotanyi) nk’uko muri icyo gihe babitaga, yisanga nabwo zabagose zije kubacyura.

Muri icyo gihe babaga mu ishyamba batungwaga n’amateke, n’imyumbati, bagira amahirwe bakabona n’utuboga bagashyiraho bakarisha.

Ati “Muri icyo gihe nibwo Inkotanyi zageze muri ako gace twarimo. Bavuze ko zahageze kandi zishaka Abanyarwanda mfata icyemezo cyo kuzihunga”.

Minisitiri Uwimana yarakomeje ageze ahitwa Mbandaka ajugunya ikintu cyose kimuranga ko ari Umunyarwanda ariko mu kanya gato abona umuntu amuhagaze iruhande aramusuhuza mu Kinyarwanda.

Ati “Yarambajije ngo ndi aho ngaho nkora iki musubiza ko nahunze ambaza icyo nahunze mubwira ko ari Inyenzi aransubia ati wari uzi ko wayihunze i Goma se ukayisanga Mbandaka?”

Icyo gihe umusatsi ngo wamworosotseho yumva ubwoba buramwishe, ariko bamujyana hamwe n’abandi bategereza indege ibazana mu Rwanda.

Ati “Ndashimira Inkotanyi zampaye ‘Lift’ sintahe n’amaguru nk’uko nagiye, ndanazishimira ko twageze mu Rwanda baraduhumuriza dusura imiryango yacu, dusanga iri amahoro itekanye nanjye bampa amahirwe yo gukomeza kwiga ikindi cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza”.

Gusa kubera ihungabana Minisitiri Uwimana yari yarahuye na ryo muri icyo gihe, inyigisho yaherewe i Nyakinama ngo ntacyo yazumvagamo kuko iyo babigishaga we yabaga acunga aho ari bunyure acika Inkotanyi kuko iteka yumvaga ziri bumwice.

Minisitiri Uwimana avuga ko yahawe amahirwe nk’abandi Banyarwanda ajya mu nzego zitandukanye aho yakoze imirimo itandukanye kugeza ageze mu nzego z’ubuyobozi.

Yasabye abo bari kumwe mu biganiro n’Abanyarwanda bose kujya bagaragaza ukuri ku Rwanda, barwanya abagoreka amateka babeshyera u Rwanda ibinyoma bidafite ishingiro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka