Ndabashimira kuba mwarahisemo neza - Minisitiri Biruta ku bapolisi basoje amahugurwa

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yashimiye abapolisi 1903 basoje amahugurwa, kuba barahisemo umwuga mwiza.

Yabigarutseho kuri utyu wa wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wabeye ku ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda i Gishari, aho abo bapolisi berekanye ubuhanga butandukanye mu kurinda umutekano bahigiye.

Minisitiri Biruta yagize ati “Bapolisi musoje aya mahugurwa, ndabashimira kuba mwarahisemo neza, mukaza kwifatanya na bakuru banyu muri uyu mwuga. Inyigisho mwahawe ni umusingi ukomeye muzubakiraho mugakora neza imirimo ibategereje. Mugeze kuri uru rwego kubera umwete, umurava n’imyifatire myiza mwagaragaje”.

Yunzemo ati “Ndagira ngo bibatere ishema ndetse bibahe n’imbaraga zo gukora kurushaho, muzagere no ku bindi byisumbuye muri uyu mwuga mwiza. Ndongera gushimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku muhate wo gukomeza kubaka Polisi y’u Rwanda mu ngeri zose, mbizeza ko Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu na Guverinoma muri rusange, tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo uru rwego rukomeze gutera imbere, haba mu bushobozi, ubumenyi ndetse n’umubare w’abakora uyu mwuga, bityo inshingano mwahawe zo kurinda abaturage n’ibyabo zikomeze gusohozwa neza”.

Minisitiri Biruta yashimiye abapolisi basoje amahugurwa
Minisitiri Biruta yashimiye abapolisi basoje amahugurwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka