NCBA Group yatangije uburyo bushya bwo gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga

NCBA Bank Group yatangije ku mugaragaro uburyo bushya bwa serivise za banki bukoreshwa hifashijwe telefoni ngendanwa buzwi nka ‘NCBA NOW’, hamwe n’urubuga rushya rwa murandasi rugenewe ibigo n’amasosiyete ruzwi nka ‘NCBA ConnectPlus’.

Ni serivisi zatangirijwe ku mugaragaro i Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga, zikaba zitezweho kongerera ubushobozi iyi banki mu gukomeza kuba ku isonga mu gutanga serivisi za banki zishingiye ku ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.

Izi serivisi zatangirijwe rimwe mu bihugu byo mu Karere NCBA ikoreramo, birimo u Rwanda, Uganda na Tanzania, mu rwego rwo gukomeza gushora imari mu ikoranabuhanga ritagira imipaka, ryorohereza abakiliya gushobora gukoresha serivisi za banki aho bari hose n’igihe cyose babyifuje, kandi rigafasha gucunga neza ibikorwa by’imari.

Mu muhango wo gutangiza izi serivisi, Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Maurice Toroitich, yavuze ko ari intambwe ikomeye igaragaza ubushake bwa banki bwo gukomeza guhanga udushya.

Yagize ati: "Ibi dutangije uyu munsi bigaragaza ubushake bwacu bwo gukomeza guhanga udushya. Twashoye imari mu ikoranabuhanga ridakemura gusa ibibazo by’uyu munsi, ahubwo riteganyiriza n’ibikenewe ejo hazaza. Ariko gutangiza izi serivisi si cyo cy’ingenzi kurusha ibindi. Icyo twishimira ni uko tuzaniye abakiliya uburyo bunoze, bwihuta kandi bubafasha kubona neza imigendekere y’umutungo wabo, ibikorwa byabo n’intego bafite. Twishimiye kubagezaho izi serivisi zizabafasha kugera kuri byinshi binyuze ku mutungo wabo."

Uburyo bushya bwa ‘NCBA NOW’ bwateguriwe bunagenerwa abantu ku giti cyabo, hagamijwe kubafasha gukoresha serivisi za banki binyuze kuri telefoni mu buryo bworoshye kandi bwizewe. Ushaka gukoresha ubu buryo afata telefone ye iyo ari yo yose akandika *650#, ubundi agakurikiza amabwiriza.

Muri ubu buryo abakiliya bashobora gucunga no kugenzura konti zabo, kohereza no kwakira amafaranga, kwishyura fagitire, kugura amayinite yo guhamagara, gukurikirana ibikorwa byose bikorerwa kuri konti, kubona amakarita ya banki, ndetse no kubona izindi serivisi za banki zigenda ziyongerwaho.

Ibigo n’amasosiyete n’imishinga mito n’iciriritse, byagenewe binategurirwa uburyo bwa ‘NCBA ConnectPlus’, uburyo bwuzuye bwo gucunga ibikorwa by’imari hakoreshejwe murandasi (internet).

Ni porogaramu ifasha ibigo gucunga konti nyinshi icyarimwe, kohereza amafaranga imbere mu gihugu no mu mahanga, kwishyura imishahara n’abatanga serivisi, gukurikirana uko amafaranga ahagaze mu gihe nyacyo, kubona raporo z’imari no kunoza imicungire y’ibikorwa binyuze mu buryo bworoshye bwo kwemeza ibikorwa, kugena uburenganzira bw’abakoresha no kongera umutekano w’amakuru.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri NCBA Bank Rwanda, Samuel Nkubito, avuga ko uburyo bw’ikoranabuhanga bari basanzwe bakoresha hari ibyo butashoboraga gukoreshwa, bitandukanye n’ubwamuritswe, buzashoboza abakiliya kubona serivisi nyinshi kandi bitabasabye kuva aho bari.

Ati “Kohereza amafaranga byakorwaga ku mafaranga make cyane, ariko ubu, uburyo bwa e-kash miliyoni 10 ntabwo bigusaba kugira aho ujya kugira ngo uyohereze, urayohereza ukoresheje telefone yawe. Ikindi ubu waba uri umukiliya wacu cyangwa utari uwacu ushobora guhabwa serivisi, nacyo ni ikintu cyiyongereyeho. Ikindi ni uburyo bwo kuvunja mu madovize, ushaka amadovize, ubu buryo bwabigufasha kandi n’icyuho cyari gihari, kuko byasabaga ko umuntu ava aho ari kugira ngo ajye ku ishami ashobore kubona uburyo bw’ivunja n’ivungisha. Mu by’ukuri ubu buryo buzafasha mu kuziba ibyo byuho byose.”

Ubuyobozi bwa NCBA Group buvuga ko ibi ari ibikorwa bigamije gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga by’umwihariko muri serivisi zitangirwa muri banki, hagamijwe korohereza abaturage, ba rwiyemezamirimo, ibigo bito n’ibiciriritse ndetse n’amasosiyete manini kubona serivisi z’imari zigezweho, bityo bikarushaho guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

NCBA Bank Rwanda, ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere serivisi z’imari zigera kuri bose, ikaba yaranabishimiwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), mu ntangiriro z’uyu mwaka (2026), binyuze mu gihembo yahawe nka banki yabaye indashyikirwa mu guteza imbere serivisi z’imari ku rubyiruko.

Binyuze muri MoKash, ku bufatanye na MTN MoMo Rwanda, NCBA yafashije Abanyarwanda barenga miliyoni eshanu kubona serivisi z’imari, aho abagera kuri 60% muri bo ari urubyiruko. Ikaba kandi itanga inguzanyo ku barenga ibihumbi 10 ku munsi hifashishijwe iryo koranabuhanga rya Mokash.

NCBA Bank Rwanda PLC ni ishami rya NCBA Group, rikaba rimwe mu mashami akomeye atanga serivisi z’imari muri Afurika. Ikagira amashami 115 akorera mu bihugu bitanu ari byo Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda na Côte d’Ivoire, ikaba itanga serivisi ku bakiliya barenga miliyoni 68 binyuze ku rubuga rwagutse rwa serivisi za banki zishingiye ku ikoranabuhanga.

Mu Rwanda, NCBA ifite amashami umunani akorera mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Musanze, Kayonza, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.

Mu bihugu birimo Uganda, u Rwanda, Tanzania na Côte d’Ivoire, serivisi z’ikoranabuhanga za NCBA zimaze kugera ku bakiliya miliyoni 29.8, zikaba zimaze gutanga inguzanyo zirenga miliyari 1.19 z’Amadolari ya Amerika kuva zatangira.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka