Nari ngiye kuba padiri, numvaga ari ho nzashobora kwambara amadarubindi, no kurya amagi - Dr. Ndushabandi
Umusesenguzi, umushakashatsi n’umwarimu wa Kaminuza Dr. Eric Ndushabandi, yahaye urubyiruko ubuhamya bugaragaza ko mu Rwanda, mu bihe by’ivangura byariho mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi hari ibintu by’ibanze umuntu atashoboraga kubona, ku buryo urubyiruko rwabaga rufite gutekereza ibintu biciriritse.
Ndushabandi, mu ihuriro ry’urubyiruko ryiswe ’Igihango cy’urungano’ ryabaye mu cyumweru gishize yabwiye abasore n’inkumi n’ababyeyi babaherekeje ati "Jyewe mbyiruka, nifuzaga kuba padiri. Numvaga ari ho nzashobora kwambara indorerwamo z’amaso(lunettes), nkagenda mu modoka, nkarya n’amagi."
Agira ati "Nakuze muri Gatolika numva ko mu gipadiri ari ho hantu nzagera nkicara nkavuga. Inkotanyi zarakoze. Ni na bwo bwa mbere ngiye kubivuga. Hari igihe mvuga ngo nazimenye ntinze, ngira icyo nkora ntinze. Ariko aho menyeye niyemeje kuba umunyeshuri mwiza, gusa ibyo ntibihagije."
Ndushabandi, yabwiye urubyiruko ko nabo bagomba kuba abanyeshuri beza, ariko aho bakaharenga, bagakunda u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi ibyo bikabahora ku mutima.
Ibi kandi avuga ko birenze ibyo mu ishuri.
Ikindi mu mikurire ye, Ndushabandi agira ati "Nakuze nzi ko umusirikare wese ari umwicanyi, kugeza ubwo nabonaga Inkotanyi ku mupaka, zikamvugisha mu Kinyarwanda. Ni bwo namenye ko umwenda wa Gisirikare ntaho uhuriye n’ubwicanyi."
Aha ndetse yahise yongeraho ati "Jyewe wahoraga mpohoterwa n’abasirikare ba Congo, nabona abasirikare ngahunga, maze ibyumweru bine nigisha abasirikare bakuru i Nyakinama. Iyo ntebe wayicaraho, udafite igihugu kikubwira ko ufite agaciro, ko uri Umunyarwanda?"
Ndushabandi, yahaye urubyiruko inyigisho nyinshi zikomeye z’ubuzima, agera n’aho ababwira ati "Mu minsi iri imbere, ubumenyi buzaba buri ahantu hose, kubera na AI. Kiriya gihe rero, ntabwo mu bizamini by’akazi uzajya uhabwa ibizamini bisuzuma ubwenge, ahubwo bazajya bareba indangagaciro zikuranga."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|