Nakuze nigishwa ko Abatutsi ari abagome ariko naje kumenya ukuri - Ubuhamya bwa Uwizeye
Jean de Dieu Uwizeye ni umwe mu Banyarwanda bafite amateka ashingiye ku macakubiri n’urwango yigishijwe akiri muto, nyuma na we agahitamo kuyijandikamo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, we n’umuryango we bari batuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare ubu ni mu Karere ka Huye, akaba yari umusore w’ingimbi wari ufite imyaka 16 ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.
Avuga ko bagize ibyago byo kuba barageze muri iyo myaka y’ubugimbi bwabo bari mu biganza bibi by’ubuyobozi, uburezi ndetse n’amadini n’amatorero byari byarimakaje urwango n’amacakubiri, ku buryo bagize ibyago by’uko ntaho bashoboraga kuvomera ubumuntu nyabwo bukwiriye nk’urubyiruko.
Ati “Twakundaga kwiga amateka y’u Rwanda kuko ni ho bakundaga kutwereka ububi bw’ingoma ya Cyami yayoborwaha n’Abatutsi, uko batotezaga Abahutu.”
Ibyo byatumye bumva ko Abatutsi ari abantu babi kandi b’abagome ku buryo nubwo hari abo babanaga, ariko babaga bazi neza ko ari abantu babi ahubwo Abahutu ari bo beza batagira ubugome nk’ubwabo (Abatutsi).
Bigeze mu gihe cya Jenoside Abatutsi batangiye kwicwa, ngo byose Uwizeye na bagenzi be batahigwaga barabirebaga bakabwirwa ko bari ku rugamba rwo kubakiza umwanzi wabo (Umututsi).
Ati “Noneho biba ishyano kurushaho RPF itangije urugamba rwo kubohora Igihugu, aho batubwiraga ko baje kutwambura Igihugu cyacu. Bakatubwira ukuntu baza babaga, bica abantu nabi, kandi ko bohereje imbunda mu Batutsi, bazatwica, ku buryo twarebaga Jenoside nk’urugamba rwo kudukiza abanzi bacu tubashe kugira amahoro nk’Abahutu.”
Tariki ya 3 Nyakanga 1994, ubwo bari bamaze gutsindwa urugamba (X-FAR), Uwizeye n’umuryango we bahungiye muri RDC, banyuze mu cyahoze ari Gikongoro (Nyamagabe).
Ati “Tugeze i Nyamagabe, papa yaravuze ati mwaretse tugasubira mu muryango kujya kohoha mu mahanga tukabireka. Ndi mu bantu bashyizemo imbaraga bamubwira bati umva muzehe Inkotanyi ntabwo uzizi, sinshobora kuguma muri uru Rwanda kuko nta n’umwe uzarokoka cyane cyane jye wize.”
Arogera ati “Ntabwo nashidikanyaga ko Inkotanyi zizatwica twese nk’Abahutu. Nkanavuga ngo nizitanatwica kuko barabitubwiraga no mu ishuri ko tuzaheka Inkotanyi, duheke Kagame, nkavuga nti ntabwo naheka Abatutsi. Kubera iyo mpamvu ndemera ndambuka njya muri RDC.”
Bagezeyo babaye mu nkambi yitwa Kanganiro, yabaga ahantu urenze Kamanyora ugana Uvira, aho basurwaga n’abayobozi barimo Theodore Sindikubwabo, Kambanda na Kabiligi, bari basize bakoze Jenoside mu Rwanda, barushijeho kubizeza ibitangaza byo gutaha mu Rwanda vuba.
Ati “Baratubwiye ngo nitugera mu Rwanda, tuzica Abatutsi bose, twice n’Abahutu bose banze guhunga, kubera ko kugira ngo twizere ko dufite igihugu cyiza kitagira Abatutsi n’uwabanye nabo, ni uko bose bicwa n’uwabanye nabo agapfa. Bakatwumvisha ukuntu na mama wawe wanze guhunga bazamwica ukagira undi mama mwiza utarabanye n’Umututsi, ukumva ni agakiza rwose ugashima Imana.
Hagombaga gukusanywa n’imisanzu ya RDR yahindutse FDLR, ku buryo byakorwaga binyuze no mu madini.
Ati “Jye navuye mu Rwanda ndi umugatulika, ngeze muri RDC mba umupantekote, icyanjyanye mu bapantekote ni ubuhanuzi bwo gusubira mu Rwanda Perezida yapfuye, Abatutsi bapfuye. Ibyo ntabwo nari narigeze mbyumva mu bagatolika, ndavuga nti bambeshye cyera, aba nibo banyabo. Idini ni iringiri, ni uko nagiye muri pantekote.”
Aha niho ahera asaba abantu kujya bitondera ibijyanye n’imyemerere kuko iyo umuntu ashaka kubiba urwango, ashobora kubinyuza ahantu hose cyane cyane iyo akurusha ubwenge.
Ati “Igitabo cy’ubugingo ni igitabo cyandikwamo abantu bakoreye Imana bakaba bazajya no mu ijuru, iyo bazaga kudusaba imisanzu ya FDLR nicyo bazanaga, ubu namenye ko gitunzwe n’Imana ariko cyari gifitwe n’abapasiteri bo muri FDLR. Akaza yambaye kositime n’umusaraba, akakubwira ngo nutanga amafaranga ya FDLR turakwandika mu gitabo cy’ubugingo. Jye twongeye guhunga naramaze gutanga ay’amezi atatu barakinyanditsemo, barambwiye ko mfite ubugingo buhoraho kuko nanditse mu gitabo cy’ubugingo.”
Yungamo ati “Ni ikintu giteye ubwoba cyane, kuko nageze mu Rwanda naho nakora ibyaha bingana bite, jye nanditse mu gitabo cy’ubugingo kuko nabibwiwe n’umuntu wambaye umusaraba, amaze kumbwira ko Abahutu ari ubwoko bw’Imana, Abatutsi ari ubwoko bwavumwe. Numva nizeye ijuru, ku buryo numvaga nasambana, nakwiba, nta kibazo.”
Ni urugendo yabayemo igihe kirekire, kugera igihe intambara yaje kuba, abayobozi babo bamwe bahungira mu bindi bihugu, nabo bakomeza bagenda ahungira muri Congo Brazaville na Gabon aho nyuma yaje kwisanga mu Rwanda.
Ashimira cyane amahitamo ya Leta y’Ubumwe yahisemo kwakira Abanyarwanda bose ntawe ivanguye.
Ati “Byankoze ku mutima, bituma niyemeza kujya mbivuga aho nzabasha kugera hose. Jye nahunze nzi ko Umututsi n’Umuhutu batabana uko byagenda kose, numvaga ari uwo mukino tuzakina kugeza Isi irangiye. Kuvuga ngo oya, Abanyarwanda ni Abanyarwanda, mukatuzana ku neza no ku nabi, ariko tukabana, jye umutima wanjye waranyuzwe, ni ukuri ndanyuzwe mu mutima wanjye.”
Guhabwa uburenganzira nk’ubw’abandi bose byatumye bashobora kwiga, bararangiza bibafasha kwiteza imbere nubwo bagitangira bari bafite urwicyekwe bumva ko isaha n’isaha bazicwa.
Byanabafashije kubohoka bakanavugira mu ruhame amateka banyuzemo, ku buryo byaruhuye benshi umutima n’umutwaro bari bikoreye muri bo, bituma barushaho kwiyumva nk’Abanyarwanda aho gukomeza kwibona mu ndorerwamo y’amako.
Reba ibindi muri iyi video:
Video: George Salomo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|