N’iyo wananirwa, ongera ugerageze - Uburyo perezida Kagame yoroshya amagambo akomeye mu mbwirwaruhame

Ambasaderi Wellars Gasamagara, wahoze ari umunyamabanga mukuru w’umuryango RPF-Inkotanyi, yagize icyo avuga ku byo yabonye biranga Ijambo rya Perezida Kagame, mu bihe bitandukanye.

Yavuze ko hari ikintu cyihariye kiranga ijambo rya Perezida Paul Kagame, kuba ubutumwa atanga bukomeza kubaho no gutekerezwaho igihe kinini na nyuma y’uko avuye kuri ‘podium’ aho yarivugiye. Ijambo yavuze asoza Inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi ku wa 17 Nyakanga 2026 na ryo ryari rimeze rityo. Ryari rikubiyemo amasomo akomeye ku buyobozi, inshingano, ubumwe n’ahazaza h’igihugu.

Nk’uko byagiye bigenda ku yandi magambo ya Perezida, ibitekerezo yatanze uwo munsi bizagenda biba bimwe mu byo Abanyarwanda baganiraho kenshi. Bizatera abantu kwibaza ku nshingano zabo za buri munsi, kandi kuri bamwe bizaba inzira yo kwisuzuma no kwitekerezaho.

Hirya no hino mu gihugu, abantu bakunda kongera kuzirikana amagambo ye, bashakamo ibitekerezo bikomeza kubagumamo na nyuma y’uko asoje ijambo, kugeza igihe ayo magambo ahindutse ibikorwa bifatika.

Ijambo rye ntiriba rivuga ku gikorwa kirangiye gusa, ahubwo riba ari ubutumwa buhamagarira buri wese gutekereza, yibaza ibibazo, kandi akareba n’uruhare agira mu kugera ku ntego igihugu cyihaye.

Perezida Kagame yavuze ihame rikomeye ry’ubuyobozi mu magambo yoroshye ati: "Ibintu ntibizahora bimeze uko tubyifuza. Hari uburyo bumwe bwizewe bwo kugira icyo uhindura: komeza ugerageze. N’iyo wananirwa, ongera ugerageze. Ujye utsimbarara ku gukomeza kugerageza."

Gasamagera avuga kuri iyi mbwirwaruhame yagize ati "Ubwa mbere nkiyumva, numvaga ari amagambo asanzwe, yoroshye. Ariko uko nagendaga nyatekerezaho, ni ko narushagaho kubona ko uko kuba yoroshye, ari byo byari byampumye amaso, bigatuma ntabona uburemere buyarimo."

Amagambo abiri gusa, "Komeza ugerageze," asa n’ayoroheje, ariko arimo ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kwihangana mu bihe bikomeye, kwanga gucika intege, no kutemera ko hari inzitizi ihoraho cyangwa idashobora kurengwa. Asaba gukora ibishoboka byose kugeza habonetse igisubizo. Atwibutsa kandi ko intsinzi idakunze kuboneka nyuma yo kugerageza rimwe gusa, ahubwo iza ari umusaruro w’uko umuntu yanze guhagarika kugerageza.

Mu buryo butandukanye, amagambo "Komeza ugerageze" agaragaza neza urugendo rw’u Rwanda. Ni igihugu cyagiye gihura n’ibibazo byasaga n’ibidashobora gukemuka, ariko aho kwiheba cyangwa kwemera ibibazo nk’ibidashobora guhinduka, cyakomeje gushaka amahirwe mashya, ibisubizo bishya n’inzira nshya zo gutera imbere. Niba ukwihangana gushobora kuba ihame riranga abaturage bose nk’uko rishobora kuranga umuntu ku giti cye, ayo magambo “ Komeza ugerageze”,aba arenze kuba interuro yoroshye isanzwe, ahubwo aba ari ‘filozofiya’ irambye y’ubuyobozi mu guhindura igihugu.

Ahari urugero rugaragaza neza amagambo "Komeza ugerageze" kurusha izindi, ni mu rugamba rwo kubohora igihugu rwari ruyobowe na FPR Inkotanyi. Uwo muryango wahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo gutsindwa mu ntangiriro z’urugamba, urupfu rw’abayobozi bakuru ba gisirikare mu minsi ya mbere y’urugamba, ibura ry’abasirikare bahagije n’ibikoresho, guhezwa (isolation) mu rwego rwa politiki, ibiganiro byinshi by’amahoro bitatanze umusaruro, ndetse n’uko ubutegetsi bwariho bwashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe intambara yari ikomeje.

Buri mbogamizi muri izo yari ihagije kugira ngo urugamba ruhagarare. Ariko aho kubikora batyo, ngo bacike intege, biturutse ku buyobozi bwa Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w’Ingabo icyo gihe, FPR yongeye kwisuganya, isuzuma bundi bushya ingamba zayo, ikomeza urugamba kugeza igihugu kibohowe kandi Jenoside ihagaritswe.

Nta rugero rwiza rw’igihugu rwagaragaza igisobanuro cya "Komeza ugerageze" kurusha urwo. Ni ukwiyemeza kudatezuka ku ntego, uko imbogamizi zaba zingana kose.

Byabaye nk’umuco ko Abanyarwanda bakomeza kugaruka ku butumwa bw’ingenzi Perezida Kagame aba yaratanze mu ijambo rye, na nyuma y’igihe kinini abutanze. Basubira ku byo yavuze, n’icyo bisaba buri muntu ku giti cye ndetse n’abaturage muri rusange, mu rwego rwo kubahiriza inshingano zabo. Ibi biganiro bikomeza kumvikana mu ngo, mu kazi, mu mashuri no mu ruhame, aho abantu batekereza ku bisobanuro byimbitse by’izo mbwirwaruhame n’icyo zivuze mu buzima bwa buri munsi.

Mu ijambo rye risoza ibikorwa byo ku wa 17 Nyakanga 2026, Perezida yagarutse ku ngingo nyinshi zitandukanye. Nyamara ku bantu benshi bamwumvise, amagambo abiri yoroheje ni yo yasize yumvikanye cyane: "Mukomeze kugerageza."

Ayo magambo ntiyari amagambo yo gutera imbaraga gusa, ahubwo anagaragaza ihame ryo kudacika intege, guhamagarira abantu kwanga kwiheba, gukomeza gushaka ibisubizo birushijeho kuba byiza, no gukoresha uburyo bwose bwemewe kugeza igihe inzitizi zitsinzwe zikavaho.

Kurenga icyizere gusa: Ihame rishingiye ku bikorwa

Mu mbwirwaruhame ze zose, Perezida Kagame ahora ashimangira inshingano za buri muntu n’iz’abaturage muri rusange mu kuzana impinduka n’iterambere. Yaravuze ati: "Ibintu ntibizahora bimeze uko tubyifuza." Aya magambo ahamagarira abantu kureka kwibwira ko gutsinda, bihoraho nubwo haba hari gahunda nziza cyangwa igenamigambi ryiza. Anibutsa ko kudasobanukirwa neza ibizaza ari kimwe mu bibazo bihora bihangayikishije ubuyobozi.

Nyuma yo kugaragaza ikibazo, Perezida yatanze n’igitekerezo cy’uko gishobora gukemurwa, agira ati: "Hari uburyo bumwe bwizewe bwo kugira icyo uhindura ‘komeza kugerageza’."

Ibi si amagambo agamije gusa gukangura abantu cyangwa kubaha icyizere kidafite ishingiro. Ahubwo bigaragaza icyo abashakashatsi mu bijyanye n’ubuyobozi bita gukomeza kwihangana no kwisanisha n’ibihe bihinduka, ni ukuvuga ubushake bwo gukomeza kwiga no guhindura uburyo bwo gukora n’ubwo haba hari inzitizi zisubiramo kenshi.

Ubushakashatsi ku buyobozi bukomeje kwerekana ko ibigo n’imiryango ishobora guhora ihindura imikorere yayo no kwihuza n’ibihe bihinduka, igera ku ntego zayo, kurusha iyishingikiriza gusa ku igenamigambi ridahinduka. Aho guhunga gutsindwa, abayobozi b’abahanga bubaka uburyo butuma gutsindwa bihinduka isomo ribafasha gutera imbere.

Akenshi abantu bibeshya ko icyizere (hope) ari kimwe n’icyizere cy’ibizagenda neza (optimism). Nyamara ubushakashatsi mu by’imitekerereze bugaragaza ko ibyo bintu bitandukanye. ‘Optimism’ ni ukwitega ko ibintu bizagenda neza. ‘Hope’ ni ubushobozi bwo gushaka no gushyiraho inzira ziganisha ku byo umuntu yifuza kugeraho.

Gukomeza gukora no kugerageza ni byo bituma icyizere gikomeza kubaho, kuko buri gerageza rishya ryerekana ko impinduka zigishoboka. Ibinyuranye n’ibyo, iyo umuntu aretse kugerageza, gutsindwa kw’igihe gito guhinduka gutsindwa burundu.

Ni muri urwo rwego, amagambo ya Perezida Kagame ahindura icyizere akagikura ku rwego rw’amarangamutima akakigeza ku rwego rw’imyitwarire. Icyizere kiba ikintu abantu bakora kandi babaho, aho kuba ikintu bumva gusa.

Imyitwarire iboneye yo kudacika intege

Kutadohoka ntibigomba kwitiranywa no kunangira udashingiye ku bimenyetso cyangwa ku kuri.

Kwihangana no gukomeza bisaba guhuza ubushake bukomeye no gutekereza neza. Iyo Perezida Kagame ashishikariza abantu “kudatezuka ku kugerageza,” aba avuga gukomeza kwiyemeza intego, si ugushyigikira kunangira mu makosa cyangwa kwanga kwemera ukuri.

Niba umuhinzi akomeje guhinga nubwo amapfa yateye, ashobora guhindura imbuto, uburyo bwo kuhira, igihe cyo gutera cyangwa uburyo bwo guhinga. Ahindura uko ahinga, ariko ntiyahindura impamvu ahinga. Intego iguma ari imwe, ariko uburyo bwo kuyigeraho bukagenda buhinduka.

Iyi myumvire ihura neza n’inyigisho z’ubuyobozi bujyana n’impinduka (adaptive leadership) zashyizwe imbere na Ronald Heifetz, uvuga ko abayobozi batsinda ari abarinda intego zabo ariko bagahora bahindura ingamba bitewe n’uko ibihe n’ibibazo bihinduka (Heifetz, 1994).

Kuki Perezida Kagame akoresha ijambo “kudatezuka cyangwa kunangira”?

Perezida Kagame ntahitamo amagambo ye ku bw’impanuka. Muri uyu murongo, ijambo “kunangira” arikoresha nk’uburyo bwo gukangurira abantu guhangana n’ingeso isanzwe ibaranga, gucika intege nyuma yo guhura n’ibibazo inshuro nyinshi. Abantu benshi bareka kugerageza atari uko gutsinda bidashoboka, ahubwo ari uko gucika intege kwasimbuye ubushake.

Iyo avuga ati “ ntimugatezuke, nimunangire, mu kugerageza,” ahindura ijambo kunangira rikava ku kuba ingeso mbi, rikaba umuco mwiza wo kudacika intege. Aho kunangira ku bitekerezo byawe, ku kwiyemera cyangwa ku makosa wakoze, umuntu akangira ku rugendo rwo gukomeza kugerageza. Ibi bisa cyane n’icyo umuhanga mu by’imitekerereze Angela Duckworth yise ‘grini t’, ni ukuvuga gukomeza gushyira imbaraga ku ntego z’igihe kirekire nubwo habaho imbogamizi (Duckworth, 2016).

Ibi bisobanura kutareka intego yawe, gukomeza nyuma yo gutsindwa, kwemera kwigira ku makosa, kugira ukwihangana mu bihe bikomeye, kwakira ibisubizo byiza kurushaho no guhora ushaka gutera imbere.

Uku ni ko kunangira Perezida Kagame ashishikariza abantu. Iterambere ry’u Rwanda nk’urugero. Ubuyobozi bwa Perezida Kagame ubwabwo butanga ingero zifatika z’iyi filozofiya.

Intego y’u Rwanda yo kuba igihugu gishingiye ku bumenyi ntabwo yigeze ihinduka. Ariko uburyo bwo kuyigeraho bwagiye buhora buvugururwa.

Urugero ni ivugurura mu buhinzi, impinduramatwara mu ikoranabuhanga, uburyo bwo gutera inkunga ubuvuzi, gahunda y’imihigo, kwegereza ubuyobozi abaturage, guteza imbere ishoramari no kubaka urwego rwo guhanga ibishya. Buri gahunda yagiye ivugururwa uko igihe cyagiye gihita.

Aho igihugu cyifuzaga kugera hakomeje kuba hamwe. Inzira zo kuhagera ni zo zagiye zihinduka.

Ibi ni byo Perezida Kagame aba ashaka kuvuga iyo asaba abantu kunangira cyangwa kudatezuka ku kugerageza, aho kunangira cyangwa gutsimbarara ku buryo bakoresha. Ubushakashatsi bugaragaza ko ubushobozi bwo kwihangana bwiyongera iyo umuntu afata gutsindwa nk’ikintu cy’igihe gito kandi kimwigisha, aho kugifata nk’ikimuranga ubuziraherezo (Southwick & Charney, 2018).

Abakomeza gukora no kugera ku ntego, ni abibaza bati: “Ni iki nakwigira kuri ibi?”

Abakomeza ariko nabi, baba bibaza bati: “Nakora iki ngo ngaragaze ko ari njye wari uri mu kuri?”

Imyumvire ya mbere ifasha mu guhinduka, bijyanye n’uko ibihe bimeze. Naho iya kabiri ibyara ubutagondwa.

Hari imyitozo ishimishije yo kugereranya ibitekerezo.

Intero izwi cyane “A lutta continua” (“Urugamba rurakomeje”), yamamajwe mu rugamba rwo kubohora Mozambique bikozwe n’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Samora Machel, igaragaza gukomeza urugamba.

Ariko amagambo “Keep trying” agaragaza indi filozofiya itandukanye gato. Aha hibandwa ku gukomeza gushaka ibisubizo, kwiga, guhindura uburyo bwo gukora no kugera ku ntsinzi. Icyibandwaho si urugamba rudashira, ahubwo ni ukudahagarara kugeza intego igezeho. Komeza ugerageze kugeza utsinze; ukwihangana kugira aho kuganisha. Bitandukanye na “A lluta continua,” hano intego si uguhora mu rugamba, ahubwo ni ukugera ku ntsinzi.

Ibyo Perezida Kagame asaba byo “kunangira mu kugerageza” ntibikwiye gusobanurwa nk’ugushishikariza abantu kwirengagiza ukuri kw’ibimenyetso kuba guhari, cyangwa se gukomeza gukora ibintu bidatanga umusaruro. Gukomeza gukurikirana intego wirengagije amakuru mashya, bishobora kuba bibi aho kuba byiza.

Muri ubwo buryo, ukwihangana nyakuri si ukwemera kubabara gusa cyangwa kunangira buhumyi. Ni ukwiyemeza gufite umurongo ngenderwaho ushingiye ku kwiga ubudahwema.

Bityo rero, ukwihangana gufite kwa nyako, gusaba ibintu bitatu,kwigira ku kw’ibimenyetso, guhindura uburyo, igihe bibaye ngombwa, no gukomeza kuba indahemuka ku ntego y’igihe kirekire.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwo “gukomeza kugerageza” bukora ku mitima ya benshi kuko bugaragaza ihame ridahindukana n’ibihe, aho kuba ubutumwa bwa politiki bw’igihe gito. Buri gisekuru gihura n’ibihe “bitameze nk’uko twabyifuza.”

Ibibazo by’ubukungu, intege nke z’inzego, impinduka z’ikoranabuhanga, amakimbirane ndetse n’ibibazo by’umuntu ku giti cye ni ibintu bihora bibaho mu buzima bw’abantu.

Igitandukanya abantu, abantu, ibigo n’ibihugu bigera ku ntsinzi n’ibitayigeraho, akenshi si ukudahura n’ikintu cyo gutsindwa. Ni uburyo bitwara iyo byatsinzwe. Iyo ukwihangana guherekejwe no kwiga, ubunyangamugayo no kujyana n’impinduka ziriho, havamo ikintu kirenze kure, ubushake bwo gukomeza. Guhinduka filozofiya y’ubuyobozi.

Amateka akunze guha agaciro abanze kwitiranya gutsindwa kw’igihe gito no kudashoboka kwa burundu.

Nk’uko Perezida Kagame yibukije abari bamuteze amatwi, gutera iterambere (progress), ni gacye byakwitwa ikintu kizewe, ariko iterambere rirashoboka ku bantu bakomeza kugerageza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka