Mwubake umuryango kuko ungana u Rwanda - Minisitiri Uwimana

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, irahamagarira Abanyarwanda kubaka umuryango bakawusigasira, bakawuherekeza kandi bakabikorana umwete kuko umuryango ungana u Rwanda.

Ni bumwe mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatanu, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’umuryango mpuzamahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umuryango.

Buri mwaka tariki 15 Gicurasi, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe umuryango, aho mu Rwanda wizihizwa hifashishijwe ibikorwa bigaragaza ko umuryango ari inkingi ya mwamba mu gukomeza ubwiyunge n’iterambere ry’Igihugu, binyuze mu ngamba zitandukanye Guverinoma yashyizeho zigamije gukomeza imibereho myiza y’umuryango, imiyoborere n’ubukungu.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa, ubushakashatsi bugaragaza ko hakiri ibibazo bikomeye bituma umuryango udatekana birimo kunywa inzoga cyane biri ku kigero cya 85.8%, kutaganira bihagije mu miryango biri ku kigero cya 83.2%, ubusambanyi buri kuri 79.2%.

Byiyongeraho gucunga nabi umutungo w’umuryango biri ku kigero cya 78.7%, kutumvikana ku ihame ry’uburinganire biri kuri 75.9%, kutita ku nshingano z’ababyeyi biri kuri 69.2%, n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buryo butari bwo riri ku kigero cya 30.1%.

Bimwe mu ngaruka bigira ku muryango harimo guhungabanya uburenganzira bw’abana bikabaviramo kujya mu muhanda, guta ishuri, gukora imirimo ivunanye, imirire mibi, inda ziterwa abangavu no gutandukana kw’imiryango.

Marie Grace Gahongayire, avuga ko umugabo n’umugore bagakwiye kujya bagirana amasezerano, bakagira ibyo baganiraho mbere y’uko bubaka umuryango.

Ati “Abagiye kubaka ingo bakagombye kumvikana bo ubwabo, bakagirana amasezerano yabo bwite, bakumvikana bo ubwabo uburyo bazubaka umuryango. Bakabanza kuganira bo ubwabo ku kuntu umuryango wabo uzaba uteye, bakumvikana ku ruhare rwa buri wese, mu kugira ngo umuryango uzagende neza.”

Elie Mugabowishema, avuga ko ababyeyi bakwiye gutangira kwitoza kurera abana babo.

Agira ati “Mbona dukwiye kwitoza, no kwiyemerera kurera abana bacu, kugira imitekerereze isesenguye. Bizadufasha no kumva rya hame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, rihinduke imbaraga zituma ingo zacu, iz’abana bacu, zirushaho gukora neza.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Consolée Uwimana, asaba Abanyarwanda kubaka umuryango bakawusigasira, bakawuherekeza kandi bakabikorana umwete kuko umuryango ungana u Rwanda.

Ati “Umuryango ungana u Rwanda, uyu muryango ungana u Rwanda turasabwa kuwubaka, tukawusigasira tukanawuherekeza, kandi ni ngombwa ko tubishyira mu nshingano zacu, tugahaguruka, tukumva ko tugiye kubikorera. Kubikorera nta kundi ni uguhera ku bato, tukabarera, tukabatoza, ariko tuzirikana ko ari bo bazasigara bahekeye u Rwanda, tubagire abantu nyabantu.”

Imibare yashyizwe ahagaragara na Sisiteme y’Igihugu ihuriweho yo kwandika abaturage n’ibyiciro by’ingenzi by’ubuzima NCI-CRVS), igaragaza ko mu mwaka ushize (2025) imiryango 4,479 yatandukanye, 58.7%, muri yo yahawe gatanya byemejwe n’inkiko.

Ibikorwa byo kuwizihiza no gutanga ubutumwa bugamije kubaka umuryango bikazakorwa mu gihe cy’ukwezi, aho biteganyijwe ko siporo rusange izakorwa ku wa 24 Gicurasi mu Mujyi wa Kigali, izaharirwa ibyo bikorwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka