Mwogo: Basuye Ku Mulindi w’Intwari biyemeza kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa
Mu rwego rwo kurushaho kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, abaturage bo mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera bavuga rikumvikana, basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye mu Karere ka Gicumbi ku Mulindi w’Intwari bahakura amasomo abafasha gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’uruhare bakwiye kugira mu iterambere ry’Igihugu.

Uru ruzinduko bagiriye mu Karere ka Gicumbi ku Mulindi w’Intwari rwabaye tariki 03 Ukwakira 2025. Abagize iri tsinda barimo abagize Inama Njyanama y’Umurenge, iy’Akagari, abagize Inama y’Igihugu y’Abagore, ba Mudugudu, abakozi b’Umurenge, Abajyanama b’ubuzima, n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.
Bakigera ku Mulindi w’Intwari, basobanuriwe mu ncamake impamvu habayeho urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse banatemberezwa ibice bitandukanye bigize ingoro ndangamateka harimo n’Indaki Umugaba Mukuru w’Ingabo zari iza RPA icyo gihe Major General Paul Kagame yabayemo, ndetse n’aho abayobozi bakuru b’Umuryango RPF-Inkotanyi babaga.

Mukamana Alphonsine, Umukozi Ushinzwe kwakira no gusobanurira abasura Umulindi w’Intwari, yasobanuriye abaturage ba Mwogo ko urugamba rwo kubohora Igihugu rwari ngombwa kuko gucyura impunzi z’Abatutsi zahungiye mu bihugu bitandukanye Perezida Habyarimana Juvénal atabikozwaga, akabwira amahanga ko u Rwanda rumeze nk’ikirahuri cyuzuye amazi ko abo Banyarwanda batabona aho gutura bityo ko bagomba kuguma mu bihugu bahungiyemo.
Ati: “Urugamba rwo kubohora Igihugu ni cyo cyari igisubizo cya nyuma kuko nta yindi nzira impunzi zari zifite yatuma bataha mu Gihugu cyabo kuko uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana yangiye impunzi gutaha.”
Kakuze Marie Clementine wo mu Murenge wa Mwogo, ni umwe mu basuye Umulindi w’Intwari. Avuga ko yahungukiye byinshi kandi ko yashimishijwe no kubona ahahoze ibirindiro by’ingabo zabohoye Igihugu. Avuga ko rero bimwongereye imbaraza zo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ati: “Icyanejeje cyane ni ukuza kureba aho urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiriye ndetse n’uburyo uburinzi bwari buhagaze, umubyeyi wacu Perezida wa Repubulika Paul Kagame Imana ikahamurindira. Rero iki gikorwa cyatunejeje uburyo twagiteguye kuko twahungukiye ubwenge butari buke kandi bizadufasha kurushaho kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bwacu nk’Abanyarwanda, dukomeze no guharanira iterambere n’ishema ry’u Rwanda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo, Mushenyi Innocent, yavuze ko abaturage bahisemo gusura Ingoro y’Amateka kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda.
Yagize ati “Kugira ngo dutegure igikorwa cyo gusura iyi ngoro y’amateka yo kubohora Igihugu, abaturage bifuje kurebera hamwe amateka yaranze iki gihugu, by’umwihariko urugamba rwo kukibohora ndetse no kugira ngo urubyiruko twazanye n’abandi baturage bahagarariye abandi tuhigire byinshi bidufasha kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa kandi tunamenye ko Inkotanyi zaduhaye ubuzima.”

Muri uru rugendo shuri, abavuga rikumvikana kandi basuye Ingoro ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura, yubatse ahitwaga CND [Conseil National pour le Développement] ubu ni mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w’Abasenateri ukorera. Ibumbatiye amateka atandukanye y’imigendekere y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nk’igice cya kabiri cy’amateka yayo.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|