Mwitondere inzoga zitwa ibyuma zitazatumaraho abantu - Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva
"Ibyuma murabizi? Ibi byuma biraza kutumaraho abantu nitutareba neza mwa bantu mwe. Ndababwiza ukuri, ubu tuvugana hafi nka 350 bari mu bitaro kubera Ibyuma. Mu cyumweru gishize twapfushije abantu barenze 25."
Aya ni amakuru Minisitiri w"intebe Dr. Justin Nsengiyumva yahaye abaturage b’Imirenge ya Mageragere na Gahanga yo mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge nyuma y’umuganda usoza ukwezi, kuri uyu wa gatandatu, 28 Gashyantare.
Uyu kandi, wabaye umwanya wo kwibutsa abahabwa ibyangmbwa byo kwenga inzoga zemewe, maze bagaca inyuma bakenga izitemewe, bakoresheje ibintu bitaribwa, cyangwa byangiza umubiri w’umuntu muri rusange, ko batazihanganirwa.
I Kigali, umuganda wa none wibanze ku bikorwa byo kubaka imiyoboro y’amazi (drainage) no gutunganya amaterasi y’indinganire ku misozi iri hafi y’Ishyamba rya Karambi.
Ibi bigamije kugabanya ingaruka z’imvura y’itumba igwa muri Werurwe - Gicurasi 2026.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|