"Mwana wanjye" amarangamutima ya Doumbouya n’umubyeyi we
Iki cyumweru dushoje, abaturage ba Guineya bari mu birori byo kwakira indahiro Perezida w’Igihugu cyabo yagiriye imbere y’imbaga y’abaturage, akabasezeranya uburenganzira n’uburinganire busesuye, hamwe n’ubukungu butajegajega.
Ibirori by’irahira byitabiriwe n’abashyitsi b’abanyacyubahiro bakomeye, barimo abakuru b’ibihugu umunani. Ku rutonde rw’abakuru b’ibihugu harimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Mu bitabiriye ibi birori, harimo n’umuryango we.
By’umwihariko, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto yerekana amarangamutima ya Doumbouya ndetse n’umubyeyi we wamuramukije nk’umwana we, akibuka byinshi banyuzemo ariko akaba ageze kuri iyi ntebe y’icyubahiro yicajwemo n’abanya Gineya.
Ni ibirori byabereye kuri stade ya Conakry. Byanze bikunze uyu wabaye umunsi utazibagirana mu muryango wa Doumbouya, aba hafi n’aba kure.
La reconnaissance est la vertue des grands Hommes.
Le PR de la Guinée @presi_doumbouya rend hommage à sa chére maman, lors de la ceremonie de son investiture hier samedi au stade à Conakry. pic.twitter.com/w8ZMoSXhzW— Raïssa Nouradine Kassiré (@RaissaKassire) January 17, 2026
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|