"Mwana wanjye" amarangamutima ya Doumbouya n’umubyeyi we

Iki cyumweru dushoje, abaturage ba Guineya bari mu birori byo kwakira indahiro Perezida w’Igihugu cyabo yagiriye imbere y’imbaga y’abaturage, akabasezeranya uburenganzira n’uburinganire busesuye, hamwe n’ubukungu butajegajega.

Ibirori by’irahira byitabiriwe n’abashyitsi b’abanyacyubahiro bakomeye, barimo abakuru b’ibihugu umunani. Ku rutonde rw’abakuru b’ibihugu harimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu bitabiriye ibi birori, harimo n’umuryango we.

By’umwihariko, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto yerekana amarangamutima ya Doumbouya ndetse n’umubyeyi we wamuramukije nk’umwana we, akibuka byinshi banyuzemo ariko akaba ageze kuri iyi ntebe y’icyubahiro yicajwemo n’abanya Gineya.

Ni ibirori byabereye kuri stade ya Conakry. Byanze bikunze uyu wabaye umunsi utazibagirana mu muryango wa Doumbouya, aba hafi n’aba kure.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka