Mwadushubije agaciro - Abayisilamu barashima Leta y’u Rwanda

Mu gihe Abayisilamu bo mu Rwanda barimo kwifatanya n’abo ku isi kwizihiza Eid Al-Adha, ubuyobozi bw’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, burashima ubuyobozi bw’Igihugu bwabasubije agaciro bukaba butanga ikiruhuko ku minsi mikuru y’Abayisilamu.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Yunus Mushumba, avuga ko ibitabo by’amateka bivuga ko umunsi wizihirizwaho Eid Al Adha, ari na wo munsi Aburahamu yahereweho iryo tegeko.

Ati “Uko ibiragano byagiye bisimburana, uyu munsi uhuriranye na tariki 10 z’ukwezi kwa 12 mu kirangaminsi kigendera ku mboneko z’ukwezi, nibwo Aburahamu yategetswe iryo tegeko, n’Intumwa y’Imana Muhammad Imana imuha amahoro n’Imigisha, ni uyu munsi yatanzeho icyo gitambo. Ubwo rero ku Isi yose miliyari z’Abayisilamu na bo tariki 10 z’ukwezi kwa 12, dukoramo umutambagiro mutagatifu ni nako dutangamo igitambo.”

Yungamo ati “Twishimira ko iyi minsi mikuru itakiri umwihariko ku bayisilamu, ni ku Banyarwanda muri rusange. Tunabishimira by’umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame wadusubije ubu burenganzira, tukareshya n’abandi Banyarwanda bose, tukisanzura mu myemerere. Mbere ntabwo ari ko byari bimeze, wasangaga mu Bayisilamu nubwo bari bake ariko ntibahabwaga ayo mahirwe yo kuruhuka cyangwa ngo bifatanye n’abandi mu isengesho.”

Ku Isi habarirwa Abayisilamu bagera kuri miliyari 2, bangana na 25% by’abatuye Isi, bikagira Islamu idini ya kabiri ifite abayoboke benshi ku Isi, nyuma ya Gatolika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka