Mushikiwabo yagarutse ku bibazo bikomeye ibihugu bivuga Igifaransa bishaka kwigobotora

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, Francophonie Louise Mushikiwabo yavuze ko intambara n’imidugararo byugarije ibihugu bivuga Igifaransa; biturutse ku matora aba atavugwaho rumwe, ndetse n’intambara hagati y’abaturage n’ibindi.

Nyamara, uyu muryango wo ngo ugira uruhare ruto mu gukemura ibyo bibazo kubera kubahiriza ihame ry’ubudahangarwa bw’ibihugu.

Ibi Mushikiwabo yabivuze mu gutangiza inama ya 46 y’Abaminisitiri bo mu Bihughu bigize Francophonie, yafunguwe uyu munsi I Kigali.

Mushikiwabo yagaragaje ko uburyo isi iyobowe none mu buryo bwo gushaka gukubira hamwe ndetse ngo mu by’ukuri ibibera muri buri gihugu byitabweho bya hafi, bituma umworera w’ibibazo wiyongera mu bihugu.

Yagize ati “Ubufatanye mpuzamahanga buragenda bunanirwa”, maze ahera aho asaba abaminisitiri boherejwe guhagararira ibihugu by’abanyamuryango gutekereza uburyo bushya Francophonie yafasha ibihugu muri iki kinyejana kirimo impinduka zihuse mu bubanyi n’amahanga n’imiyoborere ku isi.

Aha nihho yasabye ibihugu kongera kwisuzuma, gukaza ubumwe hagati yabyo ndetse no gukora ibikorwa by’ubushizi bw’amanga mu gukemura ibibazo.

N’ubwo hari umwuka mubi wa politiki mu bihugu byinshi bivuga Igifaransa, Mushikiwabo yagaragaje intambwe imaze guterwa kuva inama iheruka yabereye i Paris, harimo ibijyanye no kugira uruhare mu ndorerezi zamatora, mu bihugu bitandukanye, ibikorwa byo kurwanya ibihuha n’amatangazo ayobya abaturage, ndetse no kongera umubare w’abahagarariye Francophonie mu nzego mpuzamahanga nk’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco, UNESCO.

Yagaragaje kandi intambwe imaze guterwa mu burezi no mu bukungu, yibanda ku mushinga wo guhanahana abarimu (teacher mobility program) no ku ruzinduko rw’ubucuruzi ruherutse gukorwa, rwagaragayemo amasezerano agera kuri miliyoni 30 z’amayero yasinyiwe muri Bénin.

Uyu mwaka, iyi nama iribanda ku ruhare rw’abagore mu iterambere, nyuma y’imyaka 30 habaye Itangazo rya Beijing, ryafashije gushimangira gahunda zo guteza imbere abagore.

Iri tangazo rifatwa nk’urufunguzo mu gusuzuma uko abagore babayeho ku isi no kureba imbaraga ibihugu bishyira mu guteza imbere abagore.

Mushikiwabo yasabye ibihugu binyamuryango kugira uruhare rukomeye mu “kwemera imbaraga z’abagore” mu kubaka amahoro, imiyoborere myiza n’ubwuzuzanye mu muryango. Yanatangaje icyerekezo gishya kigamije gufasha abakobwa n’abagore kubona ubumenyi mu ikoranabuhanga no mu bwenge bw’ubukorano (AI).

Mu ijambo rye, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa, yavuze ko nyuma y’imyaka mirongo itatu ribayeho, itangazo rya Beijing rigamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore isi ikomeje guhura n’ibibazo by’ingutu birimo imidugararo, imihundagurikire y’ibihe, ubusumbane mu baturage ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yagize ati “Kubera ibi bibazo byose, dukwiye kwerekana ubushake bukomeye bwa Politiki kugira ngo tubungabunge ibyagezweho mu myaka mirongo itatu ishize, ari nako twubaka umuryango udaheza.”

Mukantanganzwa yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’uko kwiyubaka, aho mu myaka mirongo itatu Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, rwahisemo gushyira abagore imbere mu rugamba rwo guteza imbere igihugu cyari cyashegeshwe.

Yerekanye ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere uburinganire, no kuzamura urwego rw’abagore mu buzima bw’igihugu. Mu ngero yatanze, yerekanye ko abagore bagize 63.7 ku ijana, ukaba ari wo munini kurusha ahandi ku isi.

Mu rwego rw’ubucamanza abarizwamo, yavuze ko abagore bakabakaba 50 ku ijana, bakaba bagira uruhare mu gukemura amakimbirane no kubungabunga imibanire myiza y’abanyarwanda.

U Rwanda, rwakiriye iyi nama, rwanashimiwe nk’igihugu kiyoboye isi mu buringanire, aho abagore bafite 63% by’imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko kandi bakaba bayobora nyinshi mu mabanki akomeye mu gihugu.

Biteganyijwe ko abaminisitiri bazemeza “Kigali Call” ku musozo w’inama, ishyiraho icyerekezo gishya cya Francophonie mu guteza imbere uburinganire n’ubutabera ku bagore.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka