Musenyeri Ntivuguruzwa arasaba abaganga kuvugisha neza abarwayi
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, arasaba abaganga n’abandi bita ku barwayi kujya babavugisha neza, kuko biri mu bifasha kugira icyizere cyo gukira vuba.
Musenyeri Ntivuguruzwa yabitangaje ubwo hizihizwaga umunsi w’abarwayi ku bitaro bya Kabgayi, aho yavuze ko mu mubabaro w’umubiri, n’imibanire n’abandi, kuvugisha neza umurwayi ari ukumufasha kumva ko afite abamwitaho.
Hari abarwayi cyangwa abagana kwa muganga muri rusange, bavuga ko babwirwa nabi n’ababakira, barembye cyangwa baka serivisi.
Abarimo ababyeyi batwite bitegura kuruhuka, kubera ububabare ngo bari mu babwirwa nabi n’abaganga babitaho, babacyurira ko bemeye gutwita bakwiye no kwemera gushinyiriza bakabyara badasakuje.
Ibyo hari aho byamenyerewe ku buryo iyo umubyeyi cyangwa urwaye asanze umuganga runaka muri serivisi, ahitano gusubira inyuma atinya ya magambo mabi.
Umwe mu babyeyi agira ati, "Usanga ku iseta (aho babyariza) baba badutuka ngo ntitubashije kwihangana, njyewe sinzibagirwa umuganga wandodaga akanansukura ibisebe, yankuragaho igipfuko ambabaza, agashikuza nk’uwomora igishishwa ku giti, anambwira nabi, ibyo bituma umubyeyi yumva amerewe nabi".
Abandi babwirwa nabi ni abipfukisha ibisebe kuko na bo bahura n’ububabare bwinshi, ahanini umuganga ntabashe kubyihanganira.
Ababyeyi bafite abana banga kwivuza na bo baranenwa, kubera imyitwarire y’abo babana, hari kandi abaje kwivuza batarembye cyane, na bo ngo babwirwa nabi iyo bategereje guhabwa serivisi bigatinda, bajya kubaza bakabwirwa ko atari bo barwaye kurusha abandi.
Hakenewe ijambo ryubaka umurwayi
Musenyeri Ntivuguruzwa avuga ko kubwira nabi umurwayi bikwiye gucika, kuko aba akeneye ijambo rimuhumuriza, kuko na ryo ari umuti ukomeye mu kuvura no kuremamo umuntu icyizere.
Agira ati, "Hari abarwayi baba baratereranwe n’inshuti n’abavandimwe, ariko ku bitaro bakabakira bakabafasha, ni zo nshingano z’umuganga n’undi wita ku barwaye".
"Abarwayi bakeneye kwegerwa, guhumurizwa bagatuza n’iyo baba bari mu bubabare, ku muganga ni ngombwa kwitwaza amagambo y’ihumure, kuko kwitwaza ibyuma bipima umuriro, ibipima amaso, amaraso n’ubundi burwayi ntibihagije kurusha ijambo ryiza rihumuriza umurwayi kuko rimukomeza".
Ku kijyanye no kuba imvugo mbi z’abakira abantu kwa muganga, zishobora guterwa n’uko abaganga baba barushye kubera ubwinshi bw’abarwayi, ibikoresho bidahagije no gukora amasaha menshi, ku bitaro bya Kabgayi hari ibisubizo.
Musenyeri Ntivuguruzwa avuga ko ari byo koko abaganga bakiri bacye, ariko hashyizweho amashuri menshi ategura abaganga n’abita ku barwayi, kandi Kaminuza ya ICK yafunguye ishami ry’ubuforomo n’ububyaza kugira ngo bafashe Leta kongera uwo mubare ukenewe.
Ati "Mu myaka itarenze itatu iri imbere hazaba hamaze kuboneka abaganga bahagije, ni ugukomeza kugira ukwihangana kuko abarwaye mushonje muhishiwe".
Asaba ko kwita ku barwayi bidakwiye gutekereza gusa ku munsi bahariwe, ahubwo bakwiye kwitabwaho umunsi ku wundi, kugira ngo bagaragarizwe impuhwe n’urukundo bibafasha mu buzima butaboroheye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mugabo Gilbert, yashimiye ubwitange bw’abaganga n’abandi bita ku barwayi.
Asezeranya ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi, ngo bufashe gusubiza ibibazo bigihari, uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Agira ati, "Leta icyo ikora ni ukubegereza ibikoresho, na serivisi zafasha abarwayi gukira vuba n’ubwo tutakuraho uburwayi ariko dukomeza gukora ibishoboka ngo abari kwa muganga bahabwe serivisi nziza".
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, Muvunyi Jean, avuga ko bamaze kugera ku bikoresho byinshi kandi serivisi zizakomeza kunozwa.
Bimwe mu bikoresho byoroheje ubuvuzi harimo Scanner, imashini zipima uburwayi bw’amabere, n’ibyuma bipima inzira y’urwungano ngogozi, byose bikaba ari ibikoresho bishya bizafasha mu gukomeza kwita ku barwayi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|