Musenyeri Ngendahayo yasabye abaturiye umupaka wa Uganda kwirinda ibiyobyabwenge
Umushumba w’Itorero Anglikani ry’u Rwanda Paruwasi ya Byumba Musenyeri Ngendahayo Emmanuel, yabwiye Abanyarwanda baturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda, ko itorero rishishikajwe kubaka ubuzima bwabo mu mubiri, mu Mwuka no mu bugingo, kugira ngo babe abantu bashyitse koko.
Uyu mushumba yabibasabye mu mpera z’icyumweru gishize mu bukangurambaga bwateguwe na Diyosezi ya Byumba bugamije gushishikariza abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, kwitabira ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) no gushyigikira gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere duhana imbibi na Uganda, igihugu gikunze kuvugwaho kunyuzwamo ikinyobwa cya Kanyanga, gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda. N’ubwo ubuyobozi n’abaturage bakomeje ubufatanye mu kugikumira, gikomeza kwinjizwa mu buryo bwa magendu.
Yagize ati: "Nk’uko biri mu ntego z’Itorero Anglikani, dufite intego eshatu nkuru zo kubaka umuntu ufitre ubuzima bwo mu Mwuka bwiza, bw’imbamutima bwiza, ndetse n’umubiri mwiza. Tugera ino, ubuzima bwari bugoye, dukora ubuvugizi ivuriro riraboneka, none ubu buzima buragenda neza."
Kuri ibyo, yavuze ko Diyosezi yongeyeho ibibuga by’umupira kugira ngo abaturage bagire ubuzima bwiza muri Siporo, dore ko muri Kibari hari n’amafu abantu bagakora siporo bameze neza.
Nyuma y’ibyo rero, Umushumba yavuze ko bongeyeho inzu mberabyombi, noneho izajya yigirwamo imibanire myiza, ubumwe n’ubwiyunge, iterambere n’ubusabane.
Ibiyonbyabwenge byibasiye abato n’abakuru
Ikibazo cyo kurwanya ibiyobyabwenge, Umushumba yavuze ko na cyo bagishyize mu ngingo nyamukuru, kuko ibiyobyabwenge bitokoza ubwonko bw’umuntu, ndetse n’umutima we, imitekerereze ye ikaba mibi, ndetse n’imibanire ye n’abandi ikaba mibi.
Aha rero niho hava uburwayi, hakaba uburara n’ubwomanzi, n’abana b’abakobwa bakaba batwara inda zitifuzwa.
Yagize ati "Twumva ko nidufatanya na Leta tugatangatanga, tukagira abanyarwanda beza twakoze ku mitima na Roho zabo, tuzagira abantu bafite gahunda yo guteza imbere igihugu."
Mu butumwa bwe, Musenyeri Ngendahayo kandi yifashishije Ijambo ry’Imana riboneka muri Bibiliya Yera rigira riti "Roho nzima iba mu mubiri muzima", asobanura ko kurinda ubuzima ari inshingano za buri wese.
Umuntu akwiriye kwirinda ibiyobyabwenge byose, kuko byangiza ubuzima, bikadindiza iterambere ndetse bikangiza n’ahazaza h’urubyiruko."
Hari bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki gikorwa bavuga ko bahoze banywa Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, ariko ko inyigisho bahabwa n’Itorero Angilikani rya Diyosezi ya Byumba zabafashije kubireka no guhindura imibereho yabo.
Mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta, Diyosezi ya Byumba ivuga ko muri uyu mwaka yatangiye abaturage barenga 50 ubwisungane mu kwivuza, mu gihe ikomeje gukangurira abandi kubwitangira ku gihe kugira ngo babashe kubona serivisi z’ubuvuzi igihe bazikeneye.
Iri torero rinakomeje gushyigikira gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu koroza amatungo magufi n’amaremare abaturage batishoboye, hagamijwe kubongerera ubushobozi no kubafasha kwiteza imbere.
Musenyeri Ngendahayo yavuze ko Imana yahaye abantu ubwenge n’ubushobozi bwo gukora, ashimangira ko amasengesho akwiriye kujyana n’umurimo aho gutegereza ko buri kintu cyose gikemurwa n’igitangaza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Mbanzendore Théoneste, yashimye uruhare rwa Diyosezi ya Byumba, avuga ko iri torero ari umwe mu bafatanyabikorwa beza Leta ifite mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage.
Yagize ati "Badufasha mu bikorwa byo kuzahura imibereho y’abaturage, harimo ivuriro, amashuri ndetse n’inzu mberabyombi.
Yongeyeho ati " Muri uyu murenge, habaga urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa, ariko ubu kuko bigisha abantu bakirinda ibiyobyabwenge, tuba dushobora kumara icyumweru tutagize ikibazo twumva. Mbere twagiraga nk’ibirego bitatu cyangwa bitanu, ariko kubera inyigisho z’iri torero, ibyo nta bikihaba."
Muri uyu munsi, habaye igikorwa cya "Run with Rwanda", cyahuje abaturage bo mu Murenge wa Byumba n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagamijwe gushishikariza abantu gukora siporo mu rwego rwo kwirinda indwara zitandura.
Amafaranga akusanywa muri iki gikorwa afasha gutera inkunga imishinga y’iterambere mu Murenge wa Byumba.
Ku bufatanye n’iyi Diyosezi hamaze kubakwa ikigo nderabuzima, ikibuga cy’umupira w’amaguru n’inzu mberabyombi (Salle Polyvalente), mu gihe hateganyijwe no gukomeza kubakwa ibyumba by’amashuri kugira ngo abana babone aho bigira heza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|