Musenyeri Mbanda yanenze abizihiza Pasika ‘mu kigare’
Musenyeri Dr Laurent Mbanda, uyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR), yagarutse ku bantu batandukanye muri iki gihe usanga bizihiza umunsi wa Pasika kandi batari Abakirisitu, batanamwemera, bizihiza Pasika kuko ari umunsi mukuru gusa, mbese bakayizihiza mu ‘kigare’, agaragaza ko ibyo bidakwiye, ariko ngo hari n’abandi bayizihiza kuko basomye ijambo ry’Imana, bakamenya ko uwo munsi ukomeye cyane mu buzima bwabo.
Mu butumwa yatangiye mu iteraniro kuri uyu munsi wa Pasika wibutsa izuka rya Yesu /Yezu, yifurije abakirisitu umunsi mwiza, ariko anabibutsa ko ubaye mu gihe Abanyarwanda bagiye kwinjira mu cyunamo no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aboneraho kwihanganisha abayiburiyemo ababo ariko n’abantu bose muri rusange abasaba gukomera.
Yagize ati, “Pasika nziza kuri mwese, Kristo Yezu yazutse, kandi turizihiza kuba ariho, kuba hari icyo bitubwiye ku bamumenye kandi bamenye agakiza turashima Imana. Iki cyumweru cya Pasika dutangiye, tugitangiye mu gihe twinjiye kandi mu minsi y’icyunamo no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uku ni Ukwibuka kwa 32, twunamira abazize ayo mahano, kandi tugakomeza kwihanganisha kuko tubona ibikomere bigihari, bikivugwa, bicyumvikana, bikigaragara. Ariko turahumuriza kandi duhumurizwa n’umucyo wa Pasika, utwibutsa ko n’aho urupfu rugaragara nk’aho rwatsinze, ijambo ry’Imana kandi Imana ni yo ifite ijambo rya nyuma ku bugingo bwacu. Dukomeje rero kwihanganisha abacu babuze ababo, natwe twese kandi twihangane”.
“…Zaburi ya 118, yizihiza intsinzi n’ibyishimo ivuga ku mbaraga z’Imana kandi no ku gutsinda urupfu. Iri huriro rero ry’iki gihe cya Pasika n’ayo magambo twasomye, ni amagambo meza kuko muri iyo Zaburi, havuga ngo ibuye abubatsi banze, ngo ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka. Mu isezerano rishya kandi,tugenda tubona ibyerekeza ku kuzuka kwa Yesu, aho aya magambo yo muri Zaburi ajya guhura n’amagambo avuga ukuntu yanzwe, ukuntu yakubiswe, ukuntu yagiriwe nabi, ukuntu yishwe, ariko akazuka, none ubu akaba ari mu ijuru kandi adusengera. Nanone, uyu ni wo munsi Uwiteka yaremye nk’uko byanditswe muri iyo Zaburi ku murongo wa 24, Uyu ni wo munsi Uwiteka yaremye ngo tuwunezerwemo, twishime, tugire ibyishimo, kuko umunsi w’izuka rya Yezu Kristo ni intsinzi ikomeye ku Bakiristo ku bamenye Imana”.
Yagize ati “Reka dukomeze ukwizera kwacu, tugukomereho, twerekeza ibyiringiro byacu n’ibitekerezo byacu ku Mana yaturemye, ikadukunda, ikabitwereka, ikaduha umwana wayo ngo aze muri iyi si, akababazwa ari twe ababarijwe, ndetse agapfa, agahambwa, uyu munsi tukaba twizihiza ukuzuka kwe. Uko kuzuka rero kwaduhaye ubugingo bushya, kuduha n’ibyiringiro ku bamwakiriye. Dukwiye kubaho munsi y’iryo jambo ry’Imana, kandi itorero ry’Imana rikwiye kubaho nanone munsi y’iryo jambo ry’Imana”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|