Musanze: Hari ibyumba by’ikoranabuhanga mu mashuri byahinduwe ububiko bw’ibikoresho
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yanenze Akarere ka Musanze nyuma y’aho raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yerekanye ko hari ibyumba by’ikoranabuhanga (Smart Classrooms) byahinduwe ububiko bw’ibikoresho bitandukanye, harimo na mudasobwa zagombaga kwifashishwa mu kwigisha abanyeshuri.
Iki kibazo cyagarutsweho ku wa 9 Nyakanga 2026, ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwitabaga PAC kugira ngo busobanure amakosa yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Depite Cecile Murumunawabo yavuze ko bidakwiye ko ibikoresho Leta yashoyemo amafaranga menshi bigamije guteza imbere ireme ry’uburezi bikoreshwa nabi cyangwa bikabikwa aho kudafasha abanyeshuri.
Yagize ati "Ikibabaje ni uko muri ibyo byumba by’ikoranabuhanga harimo ibindi bikoresho bitandukanye, ndetse hakaba harunze na mudasobwa aho gukoreshwa mu kwigisha."
Yakomeje avuga ko ubugenzuzi bwasanze muri ibyo byumba harimo mudasobwa 27 zigikora n’izindi 20 zangiritse, zose zibitse aho kuba zifasha abanyeshuri cyangwa se izangiritse zigasanwa.
Asubiza ibyo bibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Alex Kanayoge, yavuze ko ikibazo cyatewe n’uko ikigo cyagaragaje ko icyumba cyabikwagamo izo mudasobwa kitari gifite umutekano uhagije, bituma hafatwa icyemezo cyo kubaka ikindi.
Yagize ati "Ikibazo kimaze kugaragara, ikigo cyadusobanuriye ko aho mudasobwa zari zibitse hatari hatekanye. Hubatswe ikindi cyumba, kandi tuzakomeza gukurikirana iki kibazo no kongera ingamba z’umutekano kugira ngo bitazongera kubaho."
Cyakora, ibisobanuro by’ubuyobozi bw’akarere ntibyanyuze abagize PAC.
Depite Murumunawabo yavuze ko ikibazo cy’umutekano kitagombaga gutuma abanyeshuri bamburwa amahirwe yo gukoresha ibyumba by’ikoranabuhanga.
Yagize ati "Niba ikibazo cyari umutekano, icyari gikwiye gukorwa ni ugushimangira umutekano w’ikigo, aho kwambura abana Smart Classroom yagombaga kubafasha kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga."
PAC kandi yasanze mu Karere ka Musanze hari mudasobwa zirenga 20 zagiye zibwa mu bihe bitandukanye. Ubuyobozi bw’akarere bwabwiye PAC ko izo dosiye zirimo gukurikiranwa ku bufatanye n’inzego zibishinzwe, hagamijwe kugaruza ibikoresho byibwe no gukurikirana ababigizemo uruhare.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|