Muri REB ibitabo hafi ibihumbi 400 byaraguzwe ntibyagezwa ku banyeshuri

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) ntiyanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ku gutinda kugeza mu mashuri ibitabo 396,000.

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo kubariza mu ruhame ibigo bya Leta amakosa yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025.

Mu gihe cy’ingengo y’imari ya 2023-2024, ni bwo Minisiteri yaguze ibi bitabo, ku mafaranga arenga miliyoni 12 Frw yishyuwe kandi ibyo bitabo bitaragezwa ku mashuri.

Visi Perezida wa PAC, Depite Cécile Murumunawabo, yabajije impamvu ibyo bitabo byatinze kugera ku mashuri ndetse n’impamvu amafaranga yabyo yishyuwe kandi bitaragezwa ku banyeshuri.

Ati: "Ikintu giteye ubwoba ni ukuntu mwasobanuye ko mwari mugikora igenzura ry’ibintu muzi neza ko bitari mu murongo, mukishyura ibintu mutarabona. Ese iyo musanga ibyo mwishyuye atari byo byakozwe byari kugenda gute? Murumva iyo mikorere yatuma habaho uburezi bufite ireme?"

Depite Mussolini Eugène na we yabajije ikibura kugira ngo Minisiteri y’Uburezi na REB bageze ibitabo ku barimu no ku banyeshuri ku gihe.

Asubiza ibi bibazo, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko gutinda kw’ibitabo byatewe n’uko bamwe muri ba rwiyemezamirimo batsindiye amasoko batubahirije amasezerano. Yijeje iyi Komisiyo ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari ibitabo bizajya bigezwa ku mashuri ku gihe.

Ati: "Amakosa turayemera kandi turabizeza ko tutazongera kugaruka imbere yanyu dusubiramo amakosa nk’aya. Tugiye kurushaho gukurikirana ba rwiyemezamirimo twahaye amasoko, ndetse n’ibigo byakira ibyo bitabo, kugira ngo bigere ku mashuri ku gihe."

Kudindira mu kugeza ibitabo ku mashuri ku gihe bishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi. Ibi bishimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe na NESA bwiswe Learning Achievement in Rwandan Schools (LARS 2025), bugaragaza ko nubwo abanyeshuri benshi bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza (P3) bashobora gusoma amagambo n’interuro, 44% gusa ari bo basobanukirwa neza ibyo basoma. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 22,950 bo mu mashuri 592 hirya no hino mu gihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka