Muri iki gihe abashoramari ntibahubuka, bashyira amafaranga ahantu bizeye - Umuyobozi wa RDB
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Jean-Guy Afrika yagaragaje ko ubukungu bw’isi buri guhinduka ku muvuduko munini, ibintu bisaba Afurika kwitwara mu buryo butayisubiza inyuma kugira ngo ibashe guhangana no kubyaza umusaruro amahirwe ifite.
Yabigarutseho mu gutangiza ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri ya Africa CEO Forum ya 2026, ihurije hamwe abakuri b’Ibihugu, abavuga rikumvikana mu rwego rw’abikorera muri Afurika barimo abacuruzi bakomeye, abayobozi b’ibigo, abashoramari n’abandi.
Yasobanuye ko muri iki gihe abashoramari badahubukira aho bashora amafaranga yabo, kubona inguzanyo nabyo bikaba bigoye kandi bihenze, uruhererekane rw’ibicuruzwa rukaba rugenda ruvugururwa ndetse n’ikoranabuhanga rikaba rikomeje guhindura inzego zose z’ubukungu.
Umuyobozi wa RDB kandi yavuze ko nubwo bimeze bityo, Afurika ifite amahirwe akomeye ashingiye ku mubare munini w’urubyiruko rwayo, imijyi iri kwaguka, izamuka ry’ibicuruzwa bikenerwa, ndetse n’imbaraga zishingiye ku bakiri bato bazavamo abakozi bazagira uruhare rukomeye mu bukungu bw’Isi mu myaka iri imbere.
Yashimangiye ko ikibazo nyamukuru ari uguhindura ayo mahirwe akavamo iterambere rifatika kandi mu buryo bwagutse, binyuze mu kubaka ibigo bikomeye bishobora guhangana ku rwego mpuzamahanga, guteza imbere amasoko, gushora imari mu bikorwa remezo, no gushyiraho uburyo bworohereza ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika.
Jean-Guy Afrika, yanagarutse ku kamaro k’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera, agaragaza ko Leta zigomba gushyiraho uburyo bwizewe, bugabanya inzitizi mu ishoramari n’ubucuruzi, mu gihe abikorera bagomba gushora imari, guhanga udushya bagafasha kubaka ibigo bikomeye Afurika ikeneye kugira ngo irusheho gutera imbere.
Ku ruhande rw’Umuyobozi Mukuru wa Jeune Afrique Amir Ben Yahmed yagaragaje ko isi ikomeje guhura n’ibibazo bivuka buri munsi, bikagira ingaruka zikomeye kuri Afurika.
Yatanze ingero zirimo imihindagurikire y’ikirere, icyorezo cya COVID-19, n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, agaragaza ko ibyo byose usanga Afurika hari igiciro cyabyo igomba kwishyura.
Yakomeje agaragaza ko Afurika ifite amahitamo abiri, ariyo gukomeza kwishyura igiciro cy’ibibazo bitayiturutseho, cyangwa gufata icyemezo cyo kwiyubakira ubushobozi buyifasha kugira ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|