Mureke dufatanye - Umucuruzi wa Matheus yabwiye REG ko hari ibisubizo yatanga ku bibazo by’ingufu
Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubucuruzi, ’Tajyire Group’ Lambert Gahungu yabwiye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu, REG, ko hari ibisubizo yatanga ku bibazo abakoresha umuriro w’amashanyarazi bahura na byo.
Tajyire ni ikigo cy’ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’ibikoresha amashanyarazi kikaba gifasha urubyiruko gukora ubucuruzi butabangamiwe n’ikiguzi kinini cy’ubukode bw’inzu z’ubucuruzi.
Mu kwezi gushize, iki kigo cyanafunguye ishami ry’ubushakashatsi mu bikoresho nkenerwa bitanga ibisubizo mu rwego rw’amashanyarazi.
Muri ibyo, harimo gukora ikoranabuhanga ribwira amatara igihe cyo kwaka n’igihe cyo kuzima, iripima imbaraga z’umuriro winjira mu byuma bikoresha amashanyarazi, iritwara utudege tutagira abapilote(drones) n’ibindi.
Mu mpera z’iki cyumweru, Gahungu na bamwe mu bashinzwe ubushakashatsi bugamije gusubiza bimwe muri ibi bibazo, basuye REG bayigezaho icyifuzo cy’imikoranire, yatuma Tajyire itanga bimwe mu bisubizo, bigatuma irushaho kwaguka mu guha benshi akazi, ariko bigafasha na REG kugera ku nshingano zayo.
Ingingo ya mbere muri uru ruzinduko kwari ukubanza kumva ibyo REG ikeneyemo abafatanyabikorwa, hanyuma Tajyire na yo ikerekana umusanzu yatanga, maze bakarebera hamwe aho batangirira.
Janvier Kabananiye, Umuyobozi w’Ishami ry’ubushakashatsi muri REG, yagaragaje ibikorwa ikigo gishoramo imari, imishinga migari y’amashanyarazi itegerejwe mu minsi iri imbere, ariko agaragaza n’ibibazo bimwe na bimwe REG ihanganye na byo.
Yagize ati "muri iyi minsi dufite ikibazo cya za mubazi zishya, bikaduteza igihombo, ku buryo nk’umwaka ushize hahiye izigera ku bihumbi 60. Dukeneye umuti w’icyo kibazo."
Gahungu wa Tajyire yagize ati "Dushobora gukora igenzura ry’iki kibazo neza maze tukakibonera igisubizo, tugaha u Rwanda ibikoresho byiza, kandi bihendutse, bitari ibiduhenda bitumizwa mu mahanga."
Aha ndetse yavuze ko ubu hari ibindi bari baratangiye gukora, birimo ikoranabuhanga ryatuma umuntu yohereza umuriro muri cash power, atagombye guhaguruka ngo ajye kuwushyiramo.
Aha, yanavuze ko batangiye kubona ikoranabuhanga rituma bashobora gupima ubuziranenge bw’amashyiga(stove) akoresha amashanyarazi, ku buryo bashobora gutanga ubujyanama ku yakoreshwa azigama umuriro.
Muri rusange, Gahungu yagize ati "twaje gushaka icyerekezo ngo turebe uburyo twakorana mu byo dufite, tubone ibisubizo."
Kabananiye wa REG yashimiye Tajyire ati "mwatekereje neza cyane. Ikigo cy’ubukombe nka REG gukorana n’ikigo kiri kuzamuka(start ups) ni ibintu byiza cyane."
Aha rero, Kabananiye agaragaza ko REG iba ishobora gukorana n’abikorera mu buryo bw’amasoko abantu bapiganirwa, ndetse no ku masezerano y’imikoranire, aya azwi nka MoUs.
Yagize ati "Ubu duhuye mu gihe cyiza kuko turi gutegura umwaka w’ingengo y’imari utaha, bizafasha mu kuba twakomeza gutekereza uko twakorana. Icyakora mu ntangiriro, biragaragara ko MoU ari yo twareba, kuko itanga amahirwe yo gukorana ku buryo burambye, igihe habonetse gahunda ikeneye abafatanyabikorwa."
Iyo ngingo bayemeranyijeho, bavugana ko bagiye gutegura ibisabwa, kugira ngo bagane muri iyo nzira.
Abo muri REG bagaragaje ubushake bwo kujya basangiza Tajyire amakuru yabafasha kumenya abari gutanga amafaranga(grant) afasha gukemura ibibazo birebana n’ingufu, nuko nabo bakaba bakwandika basaba.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Murahoneza ba yobozi beza. Muri REG harimo ikibazo cyo kwa kamo service bigatinda bazikosore urugero nkiyo ushaka cash pawer cg mugihe urimo kudepoza mo amadosiye ikindi kandi urusinga bahaga umukiriya waguze cash pawer ubu ntarwo bagitanga umuntu asigae arwigurira mu masoko ba kaduhenda muza tuvuganire muri REG baza bikosore murakoze murakarama.
Murahoneza ba yobozi beza. Muri REG harimo ikibazo cyo kwa kamo service bigatinda bazikosore urugero nkiyo ushaka cash pawer cg mugihe urimo kudepoza mo amadosiye ikindi kandi urusinga bahaga umukiriya waguze cash pawer ubu ntarwo bagitanga umuntu asigae arwigurira mu masoko ba kaduhenda muza tuvuganire muri REG baza bikosore murakoze murakarama.