Mukarubega yagiye muri Amerika azanira impano abana, agarutse azizanira ababyeyi babo

Umunyarwandakazi Mukarubega Jeanine uba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri iki cyumweeru yagabiye inka abaturage batishoboye bo mu Murenge wa Ntarama.

Mukarubega hamwe n’itsinda ry’abafatanyabikorwa babanje gusura abanyeshuri biga kuri ‘Groupe Scolaire Kibungo’ barimo abishyurirwa na ‘Rwanda Children Education Foundation RCEF), umuryango utagengwa na Leta, washinzwe na Mukarubega.

Nyuma y’iki gikorwa, bagabiye bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri inka enye.

Yagize ati,” Kuremere abaturage inka, biri mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya ‘Gira inka’, no kurwanya imirire mbi."

Mukamana Beatrice, umwe muri abo baturage bagabiwe inka yavuze ko yishimye cyane ko ahawe inka ndetse yemeza ko agiye kuyitaho neza kugira ngo nawe azoroze abandi.

Yagize ati, “ Ndumva nishimye cyane, nshimishijwe n’iyi nka,ngashimira umuyobozi wacu wa RCEF wampaye inzu none akaba ananyoroje inka. Imana imuhe umugisha."

Muri rusange, uwo muryango ufasha abanyeshuri 178, harimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Mukarubega yasobanuye ko nyuma yo kubona ko muri abo banyeshuri bafashwa hari abagera mu ngo iwabo, bagasangayo ibibazo by’ubukene bikababangamira mu myigire yabo, yahisemo gufasha n’iyo miryango kwikura mu bukene, abagabira inka.

Hamwe no kwishyurira abana baturuka mu miryango ikennye kandi, Mukarubega yabubakiye n’ivuriro ‘polyclinic’ rimaze gutwara asaga Miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, rikaba rizangira gukora mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2027.

Ntazinda Rongin, Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Bugesera, yashimye ibikorwa bya Mukarubega kuko yigisha abana b’u Rwanda, akaba yaragejeje amazi meza muri ako Kagari ka Kibungo, akahazana ivuriro none akaba yagabiye n’abaturage inka.

Yagize ati,” Dukurikije aho inka igeze muri iyi minsi, nta nka ikigura munsi ya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, abantu bagabiwe inka uyu munsi, ni igishoro gikomeye bahawe."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka