Muhanga yakiriye KT Radiyo

Kuri uyu wa kabiri, ndetse no ku wa Gatatu, KT Radiyo iravugira i Muhanga, gahunda igamije kwegera abakunzi bayo izakomereza no mu bindi bice by’Igihugu.

I Muhanga, KT Radiyo yatangiranye n’abaturage ndetse n’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze mu gikorwa cya buri wa kabiri kijyanye n’isuku, igitondo cy’isuku.

Abanyamakuru bakunzwe ba KT Radiyo barafasha Abanyamuhanga gusabana n’abayobozi, mu gihe abandi nabo basanga abaturage mu mirimo babarizwamo.

Iyi gahunda kandi, irakira abashoramari b’i Muhanga n’ababakikije, kugira ngo bamenyekanishe ibyo bakora ku bakiriya babo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka