Muhanga yajyanye ama Fresheri ku mashuri

U Rwanda rwatangiye gahunda igera mu gihugu hose igamije gushishikariza abarezi n’abarimu kwimakaza isuku ku ishuri, ndetse bakabikomeza mu ngo zabo.

Mu karere ka Muhanga, gahunda yo gushishikariza abanyeshuri isuku, #FrecherikuIsuri izamara amezi atatu yari irangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere Kayitare Jacqueline.

Ari ku kigo cy’amashuri GS Vunga mu murenge wa Shyogwe, Kayitare yakanguriye abarimu gufata iya mbere kugira ngo bafashe abana kugira isuku umuco wabo.

Kayitare avuga ko ubusanzwe abarimu, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababyeyi, bafite inshingano ku munyeshuri zihariye kuri buri wese, ariko zuzunya kugira ngo uburere bw’umwana bube nabwo bwuzuye by’Umwihariko kugira isuku.

Agira ati, "Ababyeyi barebwa no gutegura umwana akagira isuku mbere yo kumwohereza ku ishuri, umwarimu nawe afite inshingano zo kugenzura niba umwana afite isuku koko, yogeje amanyo, yaciye inzara, yambaye imyenda imeshe, niba yogoshe, n’ibikapu by’amakayi bisa neza. Ubuyobozi bw’ishuri nabwo bugomba kugenzura isuku mu kigo, niba ubusitani busa neza, ubukarabiro bufite amazi n’isabune, no kugenzura ahategurirwa amafunguro y’abanyeshuri ko hasukuye."

Mu Mirenge yose y’Akarere ka Muhanga abayobozi b’ibigo by’amshuri basabwe kwita ku isuku y’ikigo muri rusange, gushyiraho ibyapa mu busitani bw’ikigo biriho ubutumwa bukangurira abana kwita ku isuku, no kujya inama n’ababyeyi mu gihe hagaragara imbogamizi ku mwana.

Ku kijyanye no kuba abanyeshuri basabwa kugira isuku kandi hari aho bakirira mu byumba by’amashuri bigiramo, Kayitare avuga ko n’ubwo bimeze gutyo bidakwiye kuba urwitwazo rwo kugira umwanda, kuko n’ubundi ari ibisanzwe ko abantu bashobora gufatira amafunguro aho bari hagasukurwa hagakoreshwa ibindi, mu gihe hataraboneka ubushobozi bwo kubaka aho abanyeshuri barira habugenewe.

Ubuyobozi bw’Urwunge rw’amashuri rwa Vunga mu Murenge wa Shyogwe bugaragaza ko hari ibishya bagiriwemo inama bagiye gushyira mu bikorwa, birimo gushyiraho ibyapa bitanga ubutumwa bw’isuku, kwita ku bukarabiro n’ahashyirwa imyanda irimo ibipapuro n’amacupa.

Umuyobozi agira ati, "Nibyo twakoraga isuku bisanzwe ariko tugiye kujya dusuzuma umunsi ku wundi isuku y’abana. Tuzakomeza gushishikariza abana gukaraba neza kurira ahantu hasukuye, no gukomeza ingamba zose twabwiwe n’Ubuyobozi ubwiherero bukaba busukuye neza kandi abana bavuyemo bagakaraba amazi meza n’isabune".

Abanyeshuri ba GS Vunga bagaragaza ko kugira isuku ku mubiri no ku myambaro, bizatuma babasha koko guhangana n’ingaruka ziterwa n’umwanda, dore ko ku ishuri hahurira abana benshi, bityo ko uwagira ikibazo ashobora kwanduza abandi.

Umwe mu banyeshuri agira ati, "Nk’ubu uvuye mu bwiherero ntubone amazi yo gukaraba n’isabune, ufite uburwayi wagenda ubukwirakwiza muri bagenzi bawe, ariko ubu twahawe amazi n’isabune, turakaraba kandi dufite amazi meza yo kunywa bizaturinda izo ndwara ziterwa n’umwanda."

Gahunda ya #FresherikuIshuri yatangijwe mu Gihugu hose, aho ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, hitezwe ko isuku iba umuco mu bakiri bato, bakayikurana kandi ko n’Abafatanyabikorwa mu burezi bakwiye kubigira ibyabo.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko buri munsi u Rwanda rutakaza amafaranga umunani ku muntu, kubera kuvura ingaruka ziterwa n’umwanda, mu gihe 90% by’indwara zigera kwa muganga zifite aho zihuriye n’umwanda, bityo ko kugira isuku ari ukurinda ubuzima bw’abaturage, no kuzamura ubukungu bw’Igihuhu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka