Muhanga: Urubyiruko rurashima amahirwe rwahawe arufasha kwiteza imbere

Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, rurashima amahirwe angana ruhabwa mu mashuri no gukora imishinga itandukanye, kuko rwatangiye kuyabyaza umusaruro.

Urubyiruko rwagaragaje ibyo rukora, rwishimira ko rwahawe amahirwe angana ku bakobwa n'abahungu
Urubyiruko rwagaragaje ibyo rukora, rwishimira ko rwahawe amahirwe angana ku bakobwa n’abahungu

Babitangarije mu Nteko rusange yagaragarijwemo imihigo urwo rubyiruko rwari rwahize umwaka ushize, aho rwayesheje ku gipimo cya 100%, mu bikorwa bitandukanye.

Bimwe mu bikorwa urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga rwagezeho, harimo gushinga nibura Koperative imwe ikora neza muri buri Murenge.

Hari kandi ibikorwa by’imyuga iciriritse, birimo nko gukora inkweto, gukanika ibinyabiziga, no guhanga udushya mu ikoranabuhanga, aho rugaragaza ko hari abakoze ibikoresho byifashishwa mu buhinzi n’ubworozi, no gukumira no gutanga amakuru ku biza.

Umwe muri bo agira ati, “Twebwe twakoze igipimo cy’ubushyuhe gipima abantu cyitwa (TermoRwanda), kizajya gikoreshwa cyizewe kuko kijyanye n’imiterere yo mu Rwanda, mu gihe ibindi bipimo biva hanze, hari igihe bitanga imibare itizewe kuko biba byarakozwe hagendewe ku miterere y’aho bikomoka”.

Uru rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa rugaragaza ko ibyo rwagezeho, rubikesha ku kuba ruhabwa amahirwe angana ku ntebe y’ishuri, no mu mirimo itandukanye ubundi yari izwi nk’iy’igitsina gabo gusa.

Umwe mu bakobwa agira ati, “Turashimira RPF Inkotanyi yazanye uburezi budaheza, n’abakobwa tugahabwa amahirwe yo kwiga nk’abahungu, nk’ubu nzi gukanika imodoka zitandukanye kandi bavugaga ko nta mukobwa wabikora”.

Umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Didier Cedric Tugirimana, avuga ko bagiye gukomeza gukora ibikorwa bibyara akazi, binyuze mu guhindura amatsinda yarwo akagera ku rwego rwa za Koperative zitanga akazi ku bazigize n’abandi bazegereye.

Agira ati, “Turifuza noneho gusanga amashyirahamwe n’amatsinda y’urubyiruko tukayakoramo za Koperative, zitanga umusaruro kuko twabikoze mu igerageza birakunda, kuri buri Murenge dufiteyo Koperative ikora kandi ifite ubuzima gatozi”.

Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, Muhire Alexis, asaba urubyiruko muri rusange gukomeza kuyoborwa n’amahame y’Umuryango muri ibyo bikorwa, kugira ngo barusheho gukora ibizana impinduka.

Agira ati, “Kugira ngo mugere ku byo mwifuza ni ngombwa gukorana neza mu nzego z’ubuyobozi zubatse, kuko mwebwe ubwanyu ntabwo mwateza imbere Akarere kose, ni ngombwa rero gukurikiza amahame y’Umuryango FPR Inkotanyi, mugafatanya mugakora ibikorwa bizana impinduka”.

Mu gihe ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo bugaragaza ko mu Karere ka Muhanga, urubyiruko rudafite akazi rubarirwa muri 17. 4 % , Chairpeson w’Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko hakomeza gushakishwa amahirwe aboneka mu Karere urubyiruko rwabyaza umusaruro, haba mu buhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, no kwihangira imirimo binyuze mu myuga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka