Muhanga: Ubuyobozi burahumuriza abafite impungenge ku kwishyura Mituweli

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, aratangaza ko hari abaturage bazakosorerwa amakuru y’ibyiciro by’imibereho, kugira ngo hanozwe gahunda nshya yo kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bijyanye n’amikoro bafite.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline mu kiganiro n'abaturage
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline mu kiganiro n’abaturage

Byatangarijwe mu gikorwa cy’umuganda rusange gisoza ukwezi kwa Gashyantare 2026 mu Karere ka Muhanga, ahakozwe ibikorwa byo kurwanya isuri no gusobanurira abaturage bose gahunda nshya yo kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), izatangira gukurikizwa mu mwaka wa 2026-2027.

Gahunda nshya yo kwishyura umusanzu wa Mituweli igitangazwa, benshi bisanze mu cyiciro cy’abagomba kwishyura 5.000frw, 8.000frw, hakaba n’abisanga mu cyiciro kizishyura 20.000frw ku muntu umwe, bivuye ku 3.000frw yari amenyerewe.

Mu Karere ka Muhanga hari abaturage bavuga ko imiterere y’ibyiciro byashyizwemo, muri gahunda y’Imibereho, bituma bisanga mu bagomba kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza atajyanye n’ubushobozi bafite.

Abo baturage iyo bagaragaza imibereho n’ubushobozi bafite, hari abavuga ko bahangayikishijwe no kwishyura Mituweli mu mwaka utaha, kuko bashyizwe mu byiciro bihenze, kandi amikoro yabo ari macye cyane, bakifuza ko hari ibyakosorwa.

Umwe agira ati, "Njyewe nk’ubu mba mu nzu nubakiwe na Leta, nta tungo ngira nkuraho amafaranga, ubushobozi mbasha kubona nishyurira abana ishuri, no kubabonera ibyo kurya, banshyize mu bazishyura 8.000frw, ariko nibura nabasha kwishyura 4.000frw".

Undi agira ati, "Njyewe rwose nibatagumishaho ariya twishyuraga 3.000frw, ntabwo nzabasha kubona ayo yandi banshyize mu bazishyura 5.000 kandi ino kubona n’ibyo kurya no kwishyurira abana ishuri ni ikibazo".

Undi nawe agira ati, "Nk’ubu no kubona 12.000frw ku bantu bane nishyuriraga byangoraga, none banshyize mu bazishyura 8.000frw kandi ntacyo mfite nyakuraho, rwose ni ukureba uko babihindura".

Kuvugurura Mituweli ni ngombwa kandi abantu bakwiye kubyumva

Muri rusange abaturage ntibavuga ko Mituweli nshya ihenze, ahubwo bagaragaza ko ibyiciro byashyizwemo by’ayo bazishyura bitajyanye n’ubushobozi bwabo, ari naho bahera basaba ko byakosorwa bikajyanishwa koko n’ubushobozi bw’ibyo binjiza.

Meya Kayitare avuga ko kwishyura Mituweli ivuguruye ari ku neza y'umuturage kugira ngo agire ubuzima bwiza
Meya Kayitare avuga ko kwishyura Mituweli ivuguruye ari ku neza y’umuturage kugira ngo agire ubuzima bwiza

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko ubuzima ntagihenze kuburusha, kandi ko ari bwo gishoro cy’iterambere rya buri wese, kandi Leta ihora ishaka umuturage ufite ubuzima bwiza ikanamubungabunga.

Asaba abaturage kwemera kwishyura Mutuweli ivuguruye, kuko ari bwo bazagira ubuzima bwiza, gusa aho byagaragara ko umuturage adafite ubushobozi koko, bikigwaho ariko bitagumye uko byahoze, kuko 3.000frw umuturage yishyuraga atakijyanye n’ikiguzi cy’ubuvuzi.

Agira ati, " Hari indwara zajyanwaga kuvurirwa hanze ubu zivurirwa mu Rwanda, hari serivisi n’abazitanga kwa muganga byose bifite ikiguzi kijyanye n’aho iterambere rigeze kuneza y’Umunyarwanda".

Yongeraho ati, "Ntabwo bigoye ko umuturage yishyura Mituweli ku byiciro bishya, icyangombwa ni uko azishyura hakurikijwe amakuru ajyanye n’ubushobozi afite, inzego z’ibanze dufite izo nshingano zo gukosora amakuru ajyanye n’ubushobozi bw’umuturage, ariko ku kijyanye n’impinduka, ntakibazo mbibonamo".

Kayitare avuga ko ibikorwa byo kwegereza serivisi z’ubuzima abaturage, ari ikindi gutuma abantu bakwiye kwemera impinduka mu kwishyura Mutuweli, kandi ko hazakomeza gusobanurwa izo mpinduka nshya, kandi n’abantu berekwa aho bakura ubushobozi bwo kwishyura.

Hari abaturage bavuga ko ibyiciro by'imibereho biramutse bidakosowe bazagorwa no kwishyura Mituweli ivuguruye
Hari abaturage bavuga ko ibyiciro by’imibereho biramutse bidakosowe bazagorwa no kwishyura Mituweli ivuguruye

Ku rwego rw’Akarere, uwo muganda wabereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Ngarama, mu Murenge wa Kabacuzi, aho abaturage bifatanyije na Depite De Bonheur Jeanne d’Arc na Depite NZAMWITA Deogratias, Komite Nyobozi y’Akarere, Abafatanyabikorwa b’Akarere, inzego z’umutekano, n’abandi batandukanye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka