Muhanga: KT Radio irabasura irare

Ibinyamakuru bya KigaliToday birangajwe imbere na KT Radio, birasura abaturage b’Akarere ka Muhanga n’uturere twa Ruhango na Ngororero, guhera kuri uyu wa kabiri, kugeza ku wa gatatu(uwa 21-22 Mata).

Ikigamijwe ni ugutangiza gahunda nshya ya KT Radio, yo guha umwanya abaturage bakaganira n’abayobozi babo ku iterambere, imibereho myiza, ubukungu, ishoramari, ubukerarugendo n’ibyateza imbere abaturage.

Iyo gahunda yiswe KT Iwacu kandi igamije kuganira no kungurana ibitekerezo kuri gahunda za Leta nka Mituweli, Ejo Heza, Umuganda, imiturire, uburezi n’izindi ziteza imbere umuturage.

Guhera kuri uyu wa 21 Mata 2026, KT Radio n’ibitangazamakuru bya KT biraba biri kumwe n’abatuye Umurenge wa Nyamabuye, mu gitondo cy’isuku nyuma yaho hakomeze ibiganiro.

Ku gicamunsi KT Radio iraba iri kumwe n’abaturage b’Umurenge wa Nyarusange, mu Nteko baganire ku iterambere ry’Akarere n’ibyakorwa ngo, umuturage akomeze kuza ku isonga.

Uyu Murenge wa Nyarusange wahize iyindi mu Karere ku dushya tw’imibereho myiza n’imiyoborere, aho abaturage biyubakiye ibiro by’Umurenge bakusanyije miliyoni zisaga 15frw, maze RGB iwuhemba igikombe na Sheki y’amafaranga.

Muri iyi gahunda kandi, abanyamakuru bakunzwe kuri KT baraba bahari, bashirane urukumbuzi n’abakunzi babo.

Uyu ni umwanya wo kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa by’abikorera n’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Muhanga, mwese mwese muhawe karibu. Tuzakorera mu isoko rya kijyambere rya Muhanga, (Muhanga Modern Market).

Muri iki gikorwa Hotel Saint-Andre Kabgayi, niyo iraba icumbikiye Ikipe ngari ya KT Radio, bafata amafunguro, ibyo kunywa, imyidagaduro, no kuruhuka neza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka