Abari muri iyi modoka ni abantu barenga 18 bakomoka mu muryango umwe bari bavuye gutaha ubukwe bw’umuvandimwe wabo mu karere ka Nyunza.
Umwe mu bari muri iyi modoka witwa Bosco Ndagijimana avuga ko bageze ku Kivumu, urenze gato mu mujyi wa Muhanga, umushoferi arababwira ngo bitegure basenge kuko bashobora kuba bagiye gukora impanuka ikomeye.
Umushoferi avuga ko yabuze feri kandi bari bageze mu ikorosi ribi, avuga kandi ko icyabafashije kudakora impanuka ikomeye ari uko nta modoka bigeze bahurira mu muhanda.
Ati: “nagize Imana kuko nta modoka twahuye nayo naho ubundi tuba twagonganye, abantu bagashira ariko byamfashije kuyobesha imodoka maze nyikubika ku musozi abantu babasha gukira nubwo abenshi bakoretse”.
Abakomeretse ni abantu icumi ariko abakomeretse cyane ni batanu barimo abagore babiri n’umwana umwe ariko nabo batameze nabi cyane kuko polisi yahise ihagera ikabajyana ku bitaro bya Kabgayi.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Controle technique s’il vous plait!!